Miss Nishimwe Naomie yasabwe aranakobwa

Miss Nishimwe Naomie Mäckenzie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yasabwe aranakobwa mu birori byabereye muri Intare Arena bihuje imiryango, inshuti n’abavandimwe.
Ubusanzwe umukobwa yitwa nyampinga kubera ko aba azava i wabo agashyingirwa kandi umukobwa akaba umuhuza w’imiryango yombi, ni ukuvuga uwo avukamo n’uwo yashyingiwemo, bikaba binashoboka ko yahuza udusozi tubiri cyangwa ibihugu bibiri, ari na byo byabaye kuri Miss Naomi washyingiranwe umusore ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024, bibera mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo muri Intare conference Arena.
Aha ni na ho habereye n’ibindi birori bijyanye n’ubukwe bwabo, nyuma yo gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa Noble Family Church ku Kimihurura.
Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Miss Mutesi Jolly, na Miss Nshuti Divine Muheto uri mu ba mwambariye, n’abandi batandukanye.
Mu guseruka kwa Miss Naomie yaririmbiwe na Ruti Joel, mu gihe ibirori byasusurukijwe n’itorero Intayoberana.
Ibi birori bibaye nyuma y’uko Miss Naomi yari yasezeaniye n’umukunzi we Michael Tesfay imbere ya mategeko ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura.
Muri Mutarama 2024, ni bwo uyu Nyampinga yari yambitswe impeta na Michael Tesfay amusaba ko yamwemerera bakazashyingiranwa, mu gihe ku wa 24 Gashyantare uyu mukunzi we ahagarariwe n’abo mu muryango we ari bwo yafashe irembo.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022, bikaba biteganyijwe ko bazatura Karere ka Gasabo.






