Miss Naomie yasezereye mu mategeko n’umukunzi we

Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata n’umukunzi we Michael Tesfay.
Miss Nishimwe yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024 mu muhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ubukwe bwabo buteganyijwe ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.
Kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugaragara hirya no hino bafatana agatoki ku kandi, mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.



