Miss Naomi yahishuye ko urushako rwamwigishije kwihangana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nishimwe Naomie, nyampinga w’u Rwanda 2020, yahishuye ko kimwe mu byo urushako rumaze kumwigisha harimo kwihangana no kubaha umugabo we.

Miss Naomi amaze amezi agera kuri atandatu yubakanye na Michael Tesfy, ukomoka muri Ethiopia, kuko ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’umwaka wa 2024.

Miss Naomi yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku murongo we wa Youtube, atangaza ko mu gihe gito amaze mu rushako hari icyo amaze kwigiramo atari azi.

Ni ikiganiro bakoze ari kumwe n’umugabo we, cyari kigamije gusubiza ibibazo abakunzi babo bashobora kuba babibazaho, cyayobowe n’umwe muri barumuna be.

Yagize ati: “Imana yarandemye iranzi ko mu byo yampaye yakuyemo kwihangana, ntabwo ngira ukwihangana muri njye, igiye kumpa umugabo yampaye uzi kwihangana cyane kuri njye, niba nshaka gukora ikintu runaka cyangwa ngishaka singira kwihangana ngo ntegereze.”

Ariko nasanze nkeneye kwiga kugira kwihangana no kumutega amatwi nkamwumva, kumwubaha no kumuganiriza ibyifuzo byanjye mu buryo bwiza, kuko nasanze twibwira ko kubwira abo tubana ibyo tugiye gukora cyangwa ibyo twifuza bihagije, ariko igikenewe n’uburyo bwiza bwo kubivugamo.”

Ubukwe bwa Miss Naomi na Michael Tesfay bwabaye tariki 29 Ukuboza 2024, bubanzirizwa no gusezerana imbere y’amategeko tariki 27 Ukuboza 2024 mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Miss Naomie yakoze ubukwe tariki 29 Ukuboza 2024
Miss Naomie avuga ko kubaka urugo byamwigishije kumenya uburyo bwiza bwo kuganiriza umugabo we akamubwira ibyifuzo bye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE