Miss Muheto afunzwe akekwaho gutwara ikinyabiziga yasinze 

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Polisi y’u Rwanda  yatangaje ko mu minsi ishize Miss Muheto Divine yafashwe atwaye  ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. 

Yafashwe kandi  yagonze anangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko  atari ubwa mbere yari abikoze, bityo akaba yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Mu cyumweru gishize ni bwo amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bihwihwiswa ko Miss Muheto Divine yaba yatawe muri yombi.

Nubwo icyo gihe nta makuru yizewe yabonekaga, abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga baneng imyitwarire ya bamwe mu bari b’u Rwanda irimo n’ubusinzi.

Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, asimbuye Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Ukwakira 30, 2024 at 7:29 am

Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga no kugitwara ntabyzngombwa aha icyo nikibazo aliko impanuka yo kwangiza ibikorwa remezo kubera izindi mpamvu utanyoye ibyo byo byagombye kwishyurwa nubwishingizi bwikinyabiziga iyo kibufite nicyo bumaze umuntu ntakwiye gucibwa amafaranga kuko agize impanuka kubera impamvu runaka cyangwa ko igare rihurudutse rikitura mukinyabiziga ntaruhare utwaye abifitemo hali ubwo aba ali inyuma yacyo cyangwa mugahura yataye icyerrekezo icyo gihano nikiki

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE