Miss Jojo ntiyakundaga kwamamara ahubwo yashakaga gutanga ubutumwa

Uwineza Josiane Imani uzwi cyane nka Miss Jojo yatangaje ko igihe yinjiraga mu muziki atabikoze kubera ko yakundaga ubwamamare cyangwa kurebwa n’abantu cyane (ubusitari,) ahubwo ngo yumvaga hari ubutumwa ashaka gutanga.
Ibi yabitangarije mu kiganiro ‘Versus’ kinyura kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, aho yashimangiye ko ajya gukora umuziki yabonaga hari ibintu bitavugwa muri sosiyete kandi byakagombye kuvugwa.
Yagize ati: “Ahahise hanjye ni ahantu nishimira kubera ko nakoze icyo nashakaga. Njye ntangira umuziki sinakundaga ubusitari (star) ariko numvaga mfite ubutumwa bwo kubwira abantu nkuko abantu bibazaga umusanzu wacu nk’urubyiruko nanjye nkumva hari ibintu abantu batavuga kandi byakagombye kuba bivugwa, kuvuga ibitagenda neza n’ibindi.”
Yakomeje agira ati: “Ako kahise kanjye nagakoresheje mu mpano Imana yampaye ntanga ubutumwa hanyuma igihe cyarageze mbona ko ubutumwa nashakaga gutanga nabutanze, kandi mbona ko mfite indi ntumbero yo kuba undi muntu wo mu rundi rwego. Ruriya narubayeho kandi ndanarukora ndugiriramo ibihe byiza, ariko mbona ko hari urundi rwego rwisumbuye numva nshaka kubamo, navuga ko nakuze.”
Avuga ko yishimira urwego ariho kuko ari umubyeyi wita ku muryango we, akaba anafite n’akandi kazi akora ndetse anagerageza gukora ibindi bintu bishobora kugira abandi bifasha.
Yishimira ko urugendo rwe rw’umuziki rwamwigishije kandi atekereza ko n’abandi barwigiyemo.
Yemeza ko guhitamo guhagarika umuziki kandi ntiyisubireho byatewe no guha agaciro impamvu yamuteye gufata uwo mwanzuro, ariko ngo n’abakibabazwa n’uko yawuhagaritse arabumva.
Ati: “Njya mvuga ko amahitamo ntabwo agora, hagora impamvu. Iyo ufite impamvu ituma hari ikintu ushaka guhindura ukayihanga amaso, n’iyo abandi baguha ibindi bitekerezo ukomeza kwibuka ko ufite impamvu, ikindi si ngombwa ko bose bumva iyo mpamvu.”
[..] Ayo rero ni yo mahitamo nagize nubwo hari abakinyandikira bambwira bati uzagaruka ryari mu muziki sinabyirengagiza kuko mu by’ukuri n’ibuntu byiza bikwereka ko abantu baguhaye agaciro kandi bakunze ibyo wakoze, ariko hejuru y’ibyo byose ukibuka ko hari undi muntu ushaka kuba we.”
Miss Jojo avuga ko kuba Perezida Kagame agiye kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu, bimwereka ko niba hari igitekerezo cyiza afite ari akanya ko kugikora kuko ari umwanya wo gukora ibyiza ndetse no kugera kubirenze kubyo bataragezeho nk’Abanyarwanda kandi ko niba mu myaka yabanje byarakunze no mu yindi izaza bizakunda bikanarenga.
Kuri ubu Miss Jojo afite umushinga yise Igikari Holiday Camp, aho bahura n’abakobwa bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 12-19 y’amavuko bakaganirizwa ku ndangagaciro zibereye umwana w’umukobwa.
