Misiri: Impanuka ya Gariyamoshi yahitanye 3 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 15, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Minisiteri y’Ubuzima ya Misiri yatangaje ko nibura abantu batatu bapfuye abandi 49 bakomereka baguye mu mpanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganiye  mu Mujyi wa Zagazig mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Cairo.

Ubuyobozi bukuru bwa gariyamoshi bwatangaje ko imwe muri gariyamoshi yavaga i Zagazig yerekeza muri Ismailia, mu gihe indi yavaga  mu Mujyi wa Mansoura yerekeza i Zagazig.

Iyi Minisiteri yongeyeho ko batanu mu bakomeretse bameze nabi.

Ejo ku wa Gatandatu ni bwo ibyiyi mpanuka byamenyekanye abakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga mu gihe ibikorwa by’ubutabazi nubu bigikomeje.

Igihugu cya Misiri  kimaze imyaka giharanira  gukora mu buryo bugezweho  imihanda ikoreshwa mu ngendo, cyongera amavugurura yatuma imihanda yifashishwa na gari ya moshi irushaho kuba myiza nubwo impanuka zikomeje kuyigaragaramo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 15, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE