Misiri: Abanyeshuri ba kaminuza 12 bahitanywe n’impanuka

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Imodoka yari itwaye abanyeshuri ba kaminuza yakoreye impanuka mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Misiri ihitana 12 abandi 33 barakomereka.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu mu ijoro ry’ejo ku wa 14 Ukwakira, yatangaje ko iyi modoka yakoze impanuka ku manywa ejo hashize ubwo yari itwaye abanyeshuri ba kaminuza ya Galala ikorera mu Mujyi wa Suez, ituma bamwe bahasiga ubuzima mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko aba banyeshuri bavaga mu masomo yabo berekeza mu icumbi rya Ain Sokhna resort, aho bikekwa ko iyi mpanuka yatewe n’imihanda mibi nubwo Minisiteri y’Ubuzima ntacyo yabivuzeho mu gihe umushoferi wari ubatwaye yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko mu ijoro ry’ejo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ambilanse 28 zihutiye kugera ahabereye impanuka zitwara abakomeretse mu bitaro bya Suez nubwo nta yandi makuru yatangajwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Khaled Abdel-Ghaffar, na Minisitiri w’Amashuri Makuru, Ayman Ashour, bihanganishije imiryango n’inshuti baburiye ababo mu mpanuka.

Impanuka zo mu mihanda ziri mu zihitana abantu ibihumbi buri mwaka mu Misiri aho ahanini biterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, imihanda mibi, no kutubahiriza amategeko y’umuhanda ari nabyo bituma imodoka zigongana.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Misiri, CAPMAS, muri raporo yacyo ya 2022 cyagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 7 101 mu mwaka wa 2021 aho biyongereyeho 15.2% ugereranyije na 2020.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE