MINUBUMWE yerekanye uko umwanditsi ari umwarimu w’Umuryango Nyarwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Clarisse Munezero, yasabye abanditsi b’ibitabo kwandika ibifite ireme kuko bizatuma u Rwanda rugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yabigarutseho ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika.

Ni umunsi wizihirijwe Kacyiru mu nyubako ikoreramo MINUBUMWE, ku gicamunsi cyo ku wa 07 Ugushyingo 2023.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Ubwanditsi bufite ireme, umusingi w’ubumenyi’.

Munezero, yavuze ko umwanditsi ari umwarimu w’Umuryango Nyarwanda ubikora ku bushake bwe ndetse rimwe na rimwe nta n’inyungu ijyanye n’amikoro ategereje, nyamara imbuto ye ikagera kuri benshi.

Yasabye ko uko umubare w’abanditsi wiyongera ko n’ibyo bandika bikwiye kugira ireme, kugira ngo bifashe mu kongerera abaturarwanda ubumenyi.

Ati “Ibi ni bimwe mu bizanatuma u Rwanda rugira ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’uko biri mu nkingi z’Icyerekezo 2050”.

Yavuze ko kwimakaza ubwanditsi mu Rwanda bitareba umuntu umwe ahubwo bisaba inzego za Leta, abikorera na sosiyete sivili bagashyigikira abanditsi kugira ngo bashobore kugera ku musaruro urambye.

MINUBUMWE isaba abanditsi b’ibibatabo kwibuka abo bandikira. Iti “Nitubitekereza bizadufasha gusigasira umwuga wacu”.

Agaragaza ko urubyiruko rudashaka gusoma ahubwo rushaka ibyihuta, ibintu bitarugora gusoma.

Inasaba abanditsi gukundisha abato gusoma ibitabo no gukora ubwanditsi bufite ireme.

John Garuka Rusimbi, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Igitabo mu Rwanda, yakanguriye abanditsi kumenyekanisha no kwamamaza ibyo bakora kandi bagakorana n’izindi nzego, yaba izo mu gihugu no hanze.

Gasimba Francisco Xaveri, Umwanditsi, yagaragaje impungenge zo kwiga mu ndimi z’amahanga ariko abandika ibitabo bagashishikazwa no kubyandika mu kinyarwanda.

Umwanditsi Rurangwa, we avuga ko ari iby’ingenzi kwandika ibitabo mu Kinyarwanda.

Ku rundi ruhande avuga ko kwandika inkuru mu kinyarwanda idashobora kugera no ku bandi badakoresha uru rurimi.

Yagize ati “Ibitabo byanditse mu zindi ndimi bizatoranywa, bakavuga bati bigomba kwandikwa mu Kinyarwanda tuzabikora kuko ntibizaguma mu Rwanda no mu mahanga bizajyamo”.

Uwiringiyimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru wungirije mu Inteko y’Inteko yungirije, avuga ko kwandika mu kinyarwanda cyangwa mu ndimi z’amahanga, ari amahitamo y’umwanditsi.

Yagize ati “Hari ubwo habaho ayo mahitamo kugira ngo ugaragare ku ruhando mpuzamahanga kandi niba ari n’amarushanwa ube wabona ibihembo.

Akenshi iyo twandika duhitamo abo twandikira. Niba aya mateka twifuza ko Isi iyamenya uzandika muri rwa rurimi bumva”.

Hategekimana Richard, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yasabye abanditsi kujya bageza ibitabo byabo ahantu hatandukanye harimo Ambasade ziri mu Rwanda, abanyarwanda batuye mu mahanga na sosiyete sivili.

Asaba abanditsi ko buri wese wanditse igitabo, yakwimakaza umuco wo kuganuza Abanyarwanda.

Yongeraho ati: “Igitabo ni isoko y’ubukire”.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE