Minisitiri w’Umutekano yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

Alfred Gasana, Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu, yagiranye ibiganiro na Einat Weiss Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
Ni ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023 ku Kacyiru aho Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu ikorera.
Ubutumwa buri ku rubuga rwa X rukoreshwa na Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu, bugaragaza ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zitandukanye.
Baganiriye uko bateza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye hagati ya Israel n’u Rwanda.
Umubano w’ u Rwanda na Israel ushingiye ahanini ku buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga n’umutekano.
KAYITARE JEAN PAUL