Minisitiri w’Intebe yasabye abitabiriye Itorero Indangamirwa gukoresha ibyo bigishijwe

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Eduard yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14, ko rukwiye kubyaza umusaruro amasomo rwahawe mu minsi 45 rumaze rutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Iki cyiciro cyatangiye ku itariki ya 5 Nyakanga kugeza kuri uyu wa 22 Kanama, cyitabiriwe n’urubyiruko 494 rurimo abiga n’abatuye mu mahanga, abarangije amashuri mu Rwanda, abayobozi b’urubyiruko n’Indashyikirwa z’urugerero ruheruka.
Mu minsi 45 rumaze, urubyiruko rwatojwe uburere mboneragihugu ndetse n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare, bigishwa indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubunyangamugayo n’umurava.
Yababwiye ko kugira ngo ibyo bize bitange umusaruro, mu byo bakwiye kwirinda harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Mwabyivugiye namwe ko ibiyobyabwenge byica ubwenge ibyo igihugu cyari kigutezeho bigatuma kitabibona, ariko na we icyo umuryango wari ugutegerejeho nawe ubwawe ntuzakibone. Turashaka rero urubyiruko muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge kandi rukarinda ibyagezweho, kandi rukomeza kurwanya abavuga u Rwanda nabi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.”

Akomeza avuga ko nta muntu ushobora kugira icyo ageraho ari umusinzi, akabasaba guhora biyitaho bakora siporo, ndetse banakora bagamije kwiteza imbere n’Igihugu cyabo, kandi ko Igihugu n’ababyeyi babo barabashyigikiye .
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye Itorero Indangamirwa, bavuga ko bahakuye amasomo azabafasha mu gukomeza kubaka Igihugu ndetse no kukimenyekanisha bagendeye kundagagaciro ya Ndi Umunyarwanda.
Dusabeyezu Jean de Dieu, yagize ati: “Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14, ryanyeretse aho u Rwanda rwacu rugeze ndetse n’aho rugana n’uruhare rwanjye nk’urubyiruko kugira ngo nzarufashe kugera aho twifuza. Nasobanukiwe indangagaciro ngomba kugira n’uruhare rwanjye mu iterambere. Muri izo ndangagaciro harimo gukunda igihugu, ubutwari, gukunda umurimo no kuwunoza, ubumwe, gukorera hamwe n’izindi zishamikiyeho.”
Mukamugisha Esther na we ati: “Itorero ry’Igihugu ryanyigishije gukoresha neza igihe aho mu rugo bambyutsaga sa kumi n’ebyiri, ariko ubu namenye ko gukora ibintu byinshi bisaba kubyuka kare. Nk’uko rero bongeye kubitwibutsa kureka gukoresha ibiyobyabwenge ngiye kubishishikariza n’abandi.”
Bavuga ko muri iki kigo cy’ubutore cya Nkumba bahigiye kurwanya imvugo zibiba urwango, kurangwa n’ubumwe n’ubufatanye mu banyarwanda, kwiteza imbere binyuze mu guhanga udushya, kwimakaza umuco nyarwanda basigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, kwita ku buzima bwabo bakumira igwingira bakora na siporo, gutanga umusanzu mu kurinda umutekano w’Igihugu n’ibindi.”
Abitabiriye iki cyiciro batangiye ari 503 ariko hari abagera ku 8 bakomereje amasomo mu Ngabo z’u Rwanda, bakora ibizamini ubu binjiye mu masomo ya gisirikare.

