Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Imana yamutegetse kwegura

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yatangaje ko atazongera kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, ibyo bikaba bimwambura ububasha bwo kuba Minisitiri kandi ngo uwo mwanzuro yawufashe ayobowe n’Imana.
Nubwo atigeze asobanura birambuye impamvu itumye yikura mu Nteko ariko yavuze ko igihe cyo guha abandi amahirwe yo kubaka igihugu kigeze.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo n’abandi bahabwe amahirwe yo gukomeza gusenyera umugozi umwe basigasira ibyo twakoze barushaho gukomeza iterambere.”
BBC yatangaje ko Majaliwa yari aherutse kuvuga ko azongera guhatana mu Ukwakira mu matora y’Abadepite ariko mu buryo butunguranye yavuze ko ataziyamamaza.
Uyu mugabo w’imyaka 64 yagizwe Minisitiri w’Intebe mu 2015, ndetse yahabwaga amahirwe na benshi nk’ushobora gusimbura Nyakwigendera Perezida John Magufuli wapfuye mu 2021.
Yakomeje kuba Minisitiri w’Intebe no ku butegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, wasimbuye Magufuli ndetse akaba aziyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu nk’uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).
Icyemezo cya Majaliwa cyatumye hibazwa byinshi ndetse hatangira guhwihwiswa ko ishyaka riri ku butegetsi ryadutsemo umwiryane.
Yavuze ko azakomeza gukorera ishyaka CCM kandi agashyigikira kandidatire ya Perezida Samia Suluhu Hassan.
Majaliwa uzwi nk’umuyobozi ucisha make kandi w’inararibonye, ashimirwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu guhuza politiki mu mahoro nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli.
Uku kwegura kwe kuje nyuma y’uko na Visi-Perezida Philip Mpango mu kwezi kwa Gicurasi yatangaje ko asezeye muri politiki.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ukwegura kw’aba bayobozi bombi biha Perezida Samia amahirwe yo gukomeza kwigwizaho imbaraga mu ishyaka CCM no gutegura itsinda rishya rizamufasha gutsindira manda ya kabir kabiri.
Perezida Samia ashimirwa koroshya igitutu cyari cyarashyizwe mu itangazamakuru ariko ashinjwa n’amatsinda arengera uburenganzira bwa muntu gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ashinjwa gufunga, kwica no gushimuta bamwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema.