Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli arashaka kugenzura umupaka wa Gaza na Misiri

Isiraheli irasaba gukomeza kugenzura agace k’akarere ka Gaza gahana imbibi na Misiri kigaruriwe mu ntangiriro za Gicurasi hagamijwe gukumira ko hanyuxwa intwaro rwihishwa zerekera muri Hamas ya Palesitine zinyuze mu Misiri. Ibyo ni ibyayangajwe na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024.
Iki cyifuzo cyo gukomeza ,kigenzura umuhora wa Philadelphia n’ahantu ho kwambukiranya Rafah” kiri mu “mahame ane” yashyizweho na Isiraheli mu rwego rw’imishyikirano y’amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza no kubohora abafashwe bugwate.
Ibi ni byo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yabisobanuye, mu gihe umutwe w’Abanyapalestine witwa Hamas, usaba ko ingabo za Isiraheli zava muri kariya gace.
Umuhora wa Philadelphia ni agace gafunganye kaciwe n’ingabo za Isiraheli mu gihe cya kabiri u wo higarurirwaga akarere ka Gaza (1967-2005).
Ubu wagutseho nibura nka metero ijana z’ubugari, ahantu henshi, nko ku mupaka wa kilometero 14 uhuza Intara ya Gaza na Misiri.
Ni umupaka w’ingenzi mu gutambutsa imfashanyo z’ubutabazi, aho Rafah yambukiranya ni yo nzira yonyine ihuza akarere ka Gaza n’akarere katari Isiraheli. Iyo nmzira yarafunzwe kuva ingabo za Isiraheli zagaba igitero gikomeye ku butaka mu ntangiriro za Gicurasi, aho abaturage benshi bo mu karere ka Gaza bari bahungiye.
Nk’uko umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa i Yeruzalemu, Michel Paul, abitangaza ngo kuri Benyamin Netanyahu, ni ikibazo cyo gukumira magendu y’intwaro zagenewe Hamas na Jihad ya Kisilamu zanyuzwa mu Misiri zerekeza mu karere ka Gaza.
Mu ijambo rigufi kuri televiziyo, Benjamin Netanyahu yibukije izindi ngingo leta yashyizeho muri iyo mishyikirano itaziguye aho Qatar, Misiri na Amerika bikora nk’abunzi.
Yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose ashoboka, agomba guha uburenganzira Isiraheli gukomeza imirwano [nyuma y’igihe cyo guhagarika imirwano) kugeza igihe intego z’intambara zizagerwaho. “
Yongeyeho ati: “Isiraheli ntizemera ko itahuka ry’umutwe w’iterabwoba mu majyaruguru y’akarere ka Gaza”, ahabereye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Isiraheli ku ruhande rumwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Palesitina hanarimo n’ishami rya gisirikare rya Hamas.
Isiraheli kandi isaba kandi ko mu cyiciro cya mbere cy’umushinga urimo kuganirwaho, umubare w’abafashwe bugwate urekurwa”.
Intambara yatangiye ku ya 7 Ukwakira 2023 nyuma y’igitero gikaze Hamas yagabye ku butaka bwa Isiraheli, bituma hapfa abantu 1.195, abenshi bari abasivili , nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP bikesha Isiraheli.
Mu bantu 251 bashimuswe, 116 baracyari ingwate muri Gaza, 42 muri bo barapfuye. Mu gusubiza, Isiraheli yo ifite gahunda yo gusenya Hamas.
Ibitero by’abasirikare ba Isiraheli byibasiye akarere ka Gaza kugeza ubu hapfuye abantu 38 345, abenshi bakaba ari abasivili, nk’uko amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima ya guverinoma ya Gaza iyobowe na Hamas abitangaza.
