Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye abaturiye Pariki  gukomeza kuyibungabunga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abaturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga gukomeza kuyibungabunga, no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bagenda bagezwaho bikomoka ku nyungu iva mu bukerarugendo.

Yabitangaje mu muhango ubaye ku nshuro ya 20 wo Kwita Izina abana b’ingagi 40, wabaye kuri uyu wa 05 Nzeri 2025, ashimira abaturage uruhare bagira mu gukomeza gusigasira ubusugire bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ariko nanone abasaba kongera ikibatsi mu kubyaza umusaruro iyi Pariki no kuyirinda

Yagize ati: “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba kubungabunga kandi ugenda utanga umusaruro, ni muri urwo rwego hari gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, tubasaba gukomeza kugira uruhare muri iyo gahunda kuko izafasha ungagi zacu gukomeza kubaho neza mu buryo burambye.”

Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Africa na we ashimangira ko iyo Pariki n’ibinyabuzima biyibamo bifashwe neza bigira inyungu ku gihugu ndetse n’abaturage, aho avuga ko inyungu ziva ku musaruro ukomoka kuri Pariki wahinduye imibereho yabo.

Yagize ati: “Inyungu ziva mu musaruro w’ubukerarugendo mu gihe cy’imyaka 20 ishize, 10% by’umusaruro wa Pariki ujya mu mishinga y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu, kugeza ubu imishinga ifite agaciro ka miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda yubatse amashuri, amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bikorwa rero bigabanya amakimbirane hagati y’abaturage na Pariki, ndetse n’ibinyabuzima bibamo bigakomeza kubaho neza, n’abahatuye bagatera imbere, ni yo mpamvu dukomeza gusaba abaturiye Pariki gukomeza gusigasira umutekano wayo.”

Akomeza agira ati: “Muharanire kandi gukomeza kwakira neza abasura Parike yacu kuko nabo bagira uruhare mu kumenyekanisha uRwanda no guteza imbere ubukerarugendo muri rusange”.

Abaturage bo bavuga ko kubungabunga Pariki byabazaniye inyungu kuko ngo byatumye basangira inyungu, kuruta uko ngo zikubirwaga n’abantu bamwe nk’uko Ngabitsinze wo mu Kagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi abivuga.

Yagize ati: “Kuva Pariki yatangira kubungabungwa twabonyemo inyungu cyane kuri twese. Hari ubwo bamwe bajyaga gukuramo imigano, bakagurisha, abandi bakajya guhigamo inyamanswa nk’impongo n’imbogo bakirira byumvikane ko inyungu zageraga kuri abo bose bafite imbaraga zo kujya kwangiza Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Yongreyeho ati: “Kuri ubu rero ibintu bimeze neza kuko inyungu mbere ziharirwaga na ba rushimusi ndetse n’ubuyobozi bwa mbere ya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bikuriragamo amafaranga y’ubukerarugendo bakarya ntitubone inyungu.

Kuri ubu tubona inyungu zivamo zikaduha amazi, amashuri, amavuriro, amashanyarazi, ubu byabaye byiza cyane kubungabunga Pariki ni uguteganyiriza ejo heza h’u Rwanda.”

Umwe mu bahoze ari ba rushimusi  Karake Egide, yavuze ko ubwo babuzwaga kwangiza Pariki bumvaga ko bagiye kubateza ubukene, kandi ko inyungu bakuragamo zigiye kubura burundu ariko  ngo ahubwo ni bwo yikubye kabiri.

Yagize ati: “Najyaga ntega inyamaswa ngacuruza impu zazo, nkarya inyama nkumva ntuje, ubundi hakaba ubwo najyaga gutema imigano nagurishaga mu mujyi wa Musanze numvaga ari ryo terambere ryanjye, ariko nyuma yaho RDB, ihisemo gukumira ba rushimusi twahawe amahugurwa dufashwa kwihangira umurimo, abandi tubonamo akazi ko gutwaza ba mukerarugemdo.”

Yongeyeho ati: “Kuri ubu ntabwo nabura amadolari 300 ku kwezi mu gihe nicaga inyamaswa uruhu nkarugurisha amafaranga 1000 nkayanywera inzoga, ubu hari abanyabukorikori bahoze ari ba rushimusi bibumbiye mu makoperative, ibihangano byabo bigurwa na ba mukerarugendo.”

Kugeza ubu abaturiye Parike y’ibirunga bavuga ko kuva batangira kubona 10% by’umusaruro ukomoka muri Pariki basezereye gukora ingendo bajya kwiga, kwivuza kure; no kujya gushaka amazi mu birunga.

Madamu Jeannette Kagame na we yari mu bitabiriye ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20
Mu birori byo Kwita Izina, ibyishimo byari byose
Aba ni abahaye amazina abana b’ingagi 40
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE