Minisitiri w’ingabo yasabye ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru gufatanya mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda asanga ibihugu bigize umuhora wa Ruguru bikwiye kurushaho gufatanya mu bya gisirikare, kugira ngo bibashe guhangana n’inzitizi zigenda zibaho mu bijyanye n’umutekano.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare mu nama yahurije i Kigali ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru.
Aba Minisitiri b’Ingabo mu bihugu bigize umuhora wa Ruguru ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo bashyize umukono ku nyandiko 3 z’amasezerano yerekeye ubufatanye mu bya gisirikare, imikoranire hagati y’ibihugu, gukumira amakimbirane, kugarura amahoro n’ibindi.
Ibihugu bigize umuhora wa Ruguru bihuriza ku kuba ubufatanye mu bya gisirikare ari ngombwa cyane kugira ngo n’indi mishanga ibihugu bifitanye ibashe gushyirwa mu bikorwa.
Imishinga yo mu muhora wa Ruguru igira uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo, ubufatanye mu bucuruzi, mu bihugu binyamuryango.
By’umwihariko umushinga w’ubufatanye mu bya gisirikare ni ingenzi mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze bikenewe kugira ngo iriya mishanga yindi ishyirwe mu bikorwa.
Minisitiri Juvenal Marizamunda yagaragaje ko muri ibi bihe ibihugu bikwiye kurushaho gufatanya kugira ngo bivaneho ibibangamira umutekano byose.
Yagize ati: “Nta gihe cyiza kurusha ubu cyo gukomeza igisirikare no gushyira imbaraga mu bufatanye bwacu. Inzitizi z’umutekano duhura nazo zigiye zitandukanye, kandi nta gihugu kimwe cyakwishoboza guhangana nazo. Ni mu bufatanye no gukorera hamwe byatuma tuzishakira ibisubizo.”
Umuhora wa Ruguru ufite imishinga 14, u Rwanda muri uyu muhora rukaba ruyobora umushinga w’ubufatanye mu bya gisirikare uw’abimukira, ubukerarugendo, uwo guhuza za gasutamo n’iyindi.
