Minisitiri w’Ingabo yasabye abikorera gukora ibiteza imbere u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert yatangaje ko umusanzu utangwa n’abikorera binyuze mu misoro n’amahoro, ugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abagituye.
Yabigarutseho ku wa Kane taliki 06 Ukwakira 2022 mu Ntara y’Amajyaruguru mu muhango wo gushimira abasora ku nshuro ya 20.
Intara y’Amajyaruguru yinjije umusoro ungana na miliyari 35.3 mu mwaka wa 2021/2022.
Minisitiri Maj Gen Murasira yavuze ko amafaranga aturuka mu misoro, yifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amashanyarazi, amazi, imiyoboro y’ikoranabuhanga, kubungabunga umutekano, na gahunda zinyuranye zo gukumira Ibiza.
Yasabye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru kwirinda magendu, abibutsa no kujya batanga inyemezabuguzi za EBM.
Yagize ati: “Ndasaba abasora bose mu Ntara y’Amajyaruguru guhorana intego yo guteza imbere Intara n’Igihugu, mwirinda magendu kandi mwese mukoresha uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi za EBM nkuko biteganywa n’amategeko”.
Inzego zose zikorera muri iyi Ntara harimo n’imiryango itari iya Leta, zasabwe kuzamura imyumvire y’abaturage mu rwego rwo gusora.
Yabasabye kandi gushyigikira RRA mu kuzamura imisoro kuko ngo byagorana gusoza neza imirimo yahawe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dusore neza, Twubake u Rwanda twifuza’.
Aha ni ho Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira ahera avuga ko iyi nsanganyamatsiko iri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda wo gushimangira ingamba zo gukomeza kwigira binyuze mu kuzahura ubukungu, guhangana n’ingaruka za COVID-19 n’izamuka ry’ibiciro ku isoko n’ibindi igihugu kiba kigomba kwitaho mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Igenamigambi ry’Igihugu ry’umwaka 2022/2023 ryibanze kuri gahunda Leta yihaye bigamije kuzamura imishinga izamura ubukungu.
Nyuma y’ingaruka zikomeye zaturutse ku cyorezo cya Covid19 hari ibimenyetso bigaragaza ko ubukungu bw’igihugu bugenda buzanzamuka bitewe na gahunda Leta yagiye ishyiraho.
Mu 2021 ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku 10.9% bivuye ku igabanyuka rya 3.4%.
Ati: “Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubukungu bwazamutseho 7.9% nka Guverinoma y’u Rwanda, dufite inshingano zo kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu.

Ni yo mpamvu 2022/2023 igice cy’imari cyizashyirwa mu bikorwa byo kuzamura ubukungu bugashyirwa ku rwego rw’aho bwahoze mbere ya COVID-19”.
Minisitiri Maj Gen Murasira avuga ko ibi bizagerwaho hihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yatangiye, gukomeza gushyigikira uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu binyuze mu kongerera ubushobozi abikorera no mu bikorwa remezo, gushyigikira inganda nto zahungabanyijwe na COVID-19 binyuze mu kigega nzahurabukungu, guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ubushingiye ku kwakira inama zihuza abantu benshi no guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Biteganyijwe ko ubunguku buzakomeza kuzamuka muri uyu mwaka wa 2022 ku kigero cya 6.8%, ku mpuzandengo ya 6.7% no ku kigero cya 8% mu 2022/2023 ugereranyije nuko ubukungu bwari buhagaze mbere ya COVID-19.
Yijeje abagize uruhare mu kubaka u Rwanda bifuza akavuga ko umusoro baba batanze Guverinoma izakomeza kuwushora mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Urutonde rw’Abasora beza mu Ntara y’Amajyaruguru
Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu Rwanda, avuga ko mu kugena abashimirwa bahera k’uwasoze menshi kandi ku gihe.
Yongeraho ko usora nta kirarane cy’umusoro aba afite kandi nta kosa ryamugaragayeho mu mwaka wa 2021 ndetse no guhiga abandi mu karere usora akoreramo.
1. Akarere ka Musanze
Gorilla Investment Company ‘GOICO’ Ltd yaje ku isonga mu gukoresha neza EBM. Yashoboye kwishyura imisoro ingana 127,368,803 Frw.
2. Akarere Gicumbi
Blecom Ltd, ni isosiyete yahize izindi mu Karere ka Gicumbi icuruza ibintu bitandukanye byiganjemo gucuruza sima no gusya gahunga.
Isosiyete ihagarariwe na Fabien Ayimana, yashimiwe na gukoresha neza EBM no gutanga inyemezabuguzi ku bicuruzwa byose igurisha.
Blecom Ltd yashoboye kwishyura imisoro ingana na 25,126,267 Frw mu mwaka wa 2021/2022.
3. Akarere ka Gakenke
Sosiyete ‘Gakenke General Constuction Ltd’ikora imirimo y’ubwubatsi, yahize izindi mu Karere ka Gakenke, ishimirwa kwishyura imisoro yose ingana na 11,520,551 Frw.
4. Akarere ka Burera
Isosiyete ‘Haguruka Alpha Ltd’ ikora isuku mu bitaro bya Butaro yahize izindi mu Karere ka Burere, ishobora kwishyura imisoro yose ingana na 10,832,792 Frw.
5. Akarere ka Rulindo
Isosiyete ‘Base Company Ltd’ yabashije guha akazi abaturage 82 harimo 23 bahoraho, ubu n’abo bakaba bamaze kwiteza imbere.
Base Company Ltd itanga inyemezabuguzi za EBM neza ku bicuruzwa byose igurisha, ikaba yarashoboye kwishyura imisoro ingana na 3,379,827 Frw.
Murengera Alex, umuyobozi mukuru wa GOICO Ltd isosiyete yashimiwe gusora neza mu Karere ka Musanze, ashimira RRA ko iba yatekereje ku kazi keza kaba kakozwe n’abasora.
Avuga ko Umukiliya wese wa GOICO Ltd ahabwa inyemezabuguzi ya EBM yaba ufite ubukode bwinshi cyangwa buke.
Ati: “Dushima ko Leta cyangwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bamenye uruhare GOICO ifite mu iterambere ry’igihugu”.