Minisitiri Nyamutoro aritegura kubyarira Eddy Kenzo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri Phiona Nyamutoro n’umukunzi we Eddy Kenzo uherutse gusaba no gukwa bari mu myiteguro yo kwakira umwana wabo bombi.

Mu makuru yiriwe acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga harimo n’amakuru meza avuga ko Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda Nyamutoro ashobora kuruhuka vuba, inkuru yashimishije abenshi mu bakunzi b’aba bombi.

Intandaro y’ayo makuru yaturutse mu mashusho (Video) yagaragarazaga Minisitiri Phiona Nyamutoro ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka ushize Rwoth Stanley Thoopachu Ombidi III wa Ker Kwonga yimitswe, byabereye mu Karere ka Pakwatch, aho yari umushyitsi mukuru.

Abenshi mu bamukurikira barebye ifoto ye bagaragaje ko bishimiye ko arimo kwitegura kuruhuka, byatumye batangira kwandika ubutumwa bubimwifuriza.

Uwiyita Everest kuri X yanditse ati: “Umusore arashabutse cyane (Eddy Kenzo).”

Undi yagize ati: “Diriisa ni umugabo uzi icyo gukora.”

Mu ntangiriro za 2024 Eddy Kenzo yumvikanye mu kiganiro yemeza ko afitanye umwana na Phiona Nyamutoro bivuze ko bibaye ari byo baba bagiye kumukurikiza.

Eddy Kenzo aheruka kwerekanwa mu muryango wa Nyamutoro tariki 29 Kamena 2024 nk’umukunzi we bateganya kurushinga, nyuma yaho uyu muhanzi asohora indirimbo yahimbiye umukunzi we yise Nervous.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE