Minisitiri Musafiri yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinée

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Musafiri Ildephonse n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Eric Rwigamba, bakiriye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wa Repubulika ya Guinée, Félix Lamah.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari Twitter, yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinée Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Minisitiri Musafiri Ildephonse (uwa 2 iburyo) na mugenzi we Félix Lamah wa Guinée (uwa 3 iburyo) bombi baganiriye ku iterambere ry’ubuhinzi mu bihugu byombi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE