Minisitiri Marizamunda yerekanye inkomoko y’ibibazo by’umutekano byugarije Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal, yagaragaje uburyo uko umwaka ushira undi ugataha ari ko abatuye Isi bagenda bafata icyerekezo kigana kure yo kwimakaza amahoro mu buryo burambye kubera ingorane zugarije umubumbe.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko ibyo bibazo by’umutekano byarije Isi bikabangamira amahoro n’umutuzo wa rubanda, biva ku bikorwa bitandukanye bikorwa na bamwe.

Yavuze ko ibyo bibazo biva ku bikorwa by’ubwihebe, ubwikomeke bw’urubyiruko, ubuhezanguni, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, imiyoborere mibi, imihindagurikire y’ibihe, ibibazo mu ruhererekane rw’ingufu ku Isi, umutekano muke w’ibiribwa, ubucuruzi n’urwego rw’imari bidakorwa mu mucyo n’ibindi.

Minisitiri Marizamunda yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga Inama ya 11 yiga ku Mutekano yibanda ku gushaka ibisubizo birambye no kuganira ku hazaza h’umutekano w’Isi n’Afurika by’umwihariko.  

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abagera kuri 590 baturutse mu bihugu 52, barimo Abadipolomate, Abajenerali, Abasirikare Bakuru, Abofisiye muri Polisi, n’abasivili b’impuguke mu birebana n’umutekano.

Insanganyamatsiko bibanzeho igira iti: “Ibibazo by’Umutekano w’iki Gihe mu Mboni z’Afurika.”

Minisitiri Marizamunda ati “Ibi bibazo birimo iterabwoba, kujya mu mitwe y’iterabwoba k’urubyiruko, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi biterwa n’imiyoborere mibi, imihindagurikire y’ibihe, inzara n’ibindi.”

Yagaragaje ko Isi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi hakenewe guhuza imbaraga mu kubikemura mu buryo bwihuse.

Ati: “Ibyo bibazo byose dufite ubishyize hamwe byibutsa Isi, by’umwihariko Umugabane wacu, ko dukeneye kureba ibisubizo byakemura ibyo bibazo mu buryo bwihuse. Ibi birasaba imbaraga zihuriweho hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Yaboneyeho kugaragaza ko imiyoborere mpuzamahanga usanga yongerera ubukana amacakubiri maze bigatera abaturage kuryana, ari nay o mpamvu abayobozi basabwa gukorana ndetse bakimakaza ubutabera.

Ati: “Hari amahirwe yo kuba hashyirwaho imikorere mpuzamahanga ihamye kandi ikora neza, ikora kuri buri umwe.”

Yakomeje agaragaza uburyo ku rundi ruhande imihindagurikire y’ibihe ikomeza gufata indi ntera mu guhungabanya umutekano w’abatuye Isi, ubusumbane mu ikwirakwizwa ry’ingufu n’ibindi, asaba ko hafatwa ingamba zikakaye n’ubufatanye mu gushaka umuti urambye.

Ati: “Dufite uburyo, tuzi icyo gukora, kandi nta wundi muntu uhari twabihererezaho.”

Inama yiga ku Mutekano y’uyu mwaka, yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Minisitiri Marizamunda yibukije abitabiriye ko ubuhanga n’ubunararibonye bazanye mu nama burushaho kongerera ireme ibiganiro no gufata ibyemezo bihamye kandi bishya bifasha kongera umutekano ukenewe cyane by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Inama yagarutse ku ngingo zitandukanye guhera ku gushakira umuti ibibazo by’ubwigomeke mu rubyiruko n’ubuhezanguni bugaragara ku Isi, imihindagurikire y’ibihe muri Afurika, Ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ingufu ku Isi, ibirebana n’umutekano w’ibiribwa, uruhererekane rw’ubucuruzi n’ingaruka z’ibibazo byibasira Isi, ndetse n’intambara z’urudaca muri Afurika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE