Minisitiri Habimana yahererekanyije ububasha na Dr Mugenzi amusimbuye muri MINALOC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yahererekanyije ububasha na Dr Patrice Mugenzi, amusimbuye kuri izo nshingano.
Ku wa 24 Nyakanga 2025, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, nta mpinduka nyinshi zagaragayemo, uretse aba baminisitiri babiri n’Abanyamabanga ba Leta babiri bashya.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe Dominique Habimana asimbuye Dr Patrice Mugenzi.
Umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi wabereye ku cyicaro cya MINALOC, ku wa 28 Nyakanga 2025, witabirwa n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Habimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024.
Mbere yo kujya muri RALGA, yakoreye mu Kigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere n’Imikoranire imyaka itandatu kuva mu 2018.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2015, yakoze mu kigo GIZ cy’Abadage, nk’impuguke ishinzwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, aho yari ashinzwe gukorana n’imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa, guhanga udushya.
Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk’umujyanama mukuru mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye ku muturage.
Muri izo nshingano yakoranye bya hafi n’imiryango itari iya Leta, Inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Yagize uruhare rukomeye mu bufatanye bwahuje inzego za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abaterankunga, sosiyete sivile, atanga umusanzu mu biganiro byo ku rwego rw’igihugu n’akarere kuri gahunda mpuzamahanga nk’intego z’iterambere rirambye.
Mu gihe ubukungu bw’ibihugu byinshi bwari bwarahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Habimana yateguye anayobora imishinga yo gushyigikira ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, muri RDC n’u Burundi.
Habimana ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubimazemo imyaka irenga 10.
Yahanze indirimbo zirimo: Njyewe na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza gitsinde ikibi, Ndagukunda, New Generation, Imirimo itangaje, Narababariwe na izina rizima.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.
