Dr Uwamariya asaba urubyiruko rugiye gushaka gutekereza uko ruzarera abana ruzabyara

Kubera ikibazo cy’abana batereranwa n’ababyeyi babo, bakisanga mu maboko ya ba marayika murinzi ari bo bari kubitaho nyuma yo gutereranwa n’ababyeyi baba barababyaye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya aragira inama urubyiruko rugiye gushinga ingo kubanza gutekereza ku burere bw’abana bazabyara kugira ngo batazisanga babyaye bakagorwa no kurera.
Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’uburinganire n’ Iterambere ry’Umuryango, akaba asaba urubyiruko rugiye gushinga ingo kubanza kwiga uko bazarera abana bazabyara kuko byagaragaye ko hari abashinga ingo babyara bakihunza inshingano zo kurera.
Ati: “Ndasaba urubyiruko rugiye gushinga ingo kujya rutekereza uko ruzita ku bana nyuma yo kubyara, ibi nkaba mbivuze mbishingiye ku kuba hari ababyeyi bubatse babyara ugasanga baratererana abana babyaye, bakihunza inshingano zo kubarera”.
Icyakora ku ruhande rwa bamwe mu rubyiruko baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko inama bagirwa na Minisitiri w’Ubutinganire n’Iterambere ry”Umuryango, zumvikana cyane kandi ko ibyo avuga by’uko hari ababyara bagatererana abana na bo babibona.
Ndagijimana Eric umwe muri uru rubyiruko ati” Ku byo Minisitiri avuga ntacyo narenzaho ahubwo kuri jyewe ni impamba imperekeza mu buzima bwanjye ndi gutegura bwo gushinga urugo mu myaka ibiri iri imbere, kuko nanjye hari igihe mbona abubatse ingo batita ku bana babyaye bakirirwa bazerera”.
Naho Mukarukundo Venantie mugenzi we w’urubyiruko ahamya ko afite ubukwe umwaka utaha, agira ati: ‘Minisitiri arakoze gukebura urubyiruko bagenzi banjye kuko nanjye hari abo mbona usanga banishora mu mibonano mpuzabitsina bagakuramo guterana inda, barangiza bakananirwa kurera ku uburyo ijambo rya Minisitiri rwose nsaba na bagenzi banjye ko twariha agaciro rikatuyobora nk’urubyiruko turimo n’ababyeyi b’ejo hazaza”.
Nyirantibenda Verene ni umwe muri ba marayika murinzi ukomoka mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, afite abana arera yahawe n’ubuyobozi bw’akarere, nyuma y’uko ababyeyi babo babataye bakiri impinja.

Ahera aho asaba ababyeyi bubatse ingo cyangwa abagiye kuzishinga kwibuka ko mu gihe babyaye bafite inshingano zo kurera no kwita ku bana aho kubajugunya cyangwa bakabatererana ugasanga hari nabo biviriyemo kwisanga baba mu muhanda.
Ati: “Reka nkubwire, hanze aha huzuye ababyeyi gito batita ku bana babyaye ugasanga bamwe banabyaye batiteguye kurera bagahitamo kujugunya abo babyaye abandi bababyara ntibabiteho uko bikwiye”.
Akomeza agira ati: “Jyewe mbona ababyeyi cyangwa urubyiruko rugiye gushinga ingo, bose bakwiye kujya batekereza ku buzima bw’abana bazabyara cyangwa babyaye”.
Binashimangirwa na Ayingeneye Vestine umurinzi w’igihango utuye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ugira ati” Ndasaba rwose abantu batita ku buzima bw’abana baba babyaye kugaruka ku muco wo kurera no kwita ku bana, ndetse n’ababyara bagata abana bakihunza inshingano zo kubarera kubanza kujya batekereza uko bazarera niba bagiye kubyara”.
Ibi biravugwa mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline atangaza ko kuri ubu Akarere ka Muhanga gafite ba malayika murinzi bagera kuri 260, aho abana bari kurera bari mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere kikaba ari icy’abana bagiye batabwa n’ababyeyi babo bakiri impinja, icyiciro cya kabiri ni abana bagiye bimurwa mu bigo babagamo n’abagiye bava mu muhanda, naho icyiciro cya gatatu kikaba ari icy’abana bafite ubumuga butandukanye.
Avuga ko ba malayika murinzi muri rusange abamaze kwiyandikishaho abo bana mu mategeko bagera kuri 16.
