Minisitiri Dr Utumatwishima yiyemeje gukemura ibibazo biri muri Showbiz Nyarwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Minisitiri w’Urubyiruko n‘Iterambere ry’Ubuhanzi  Dr Utumatwishima Abdallah yiyemeje guhagurukira ibibazo bivugwa mu ruganda rw’imyidagaduro (Showbiz)  ndetse akanahura n’abafana b’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago.

Byose byatangiriye ku mashusho ya Minisitiri aho yagiraga inama urubyiruko ababuza kwibumbira mu dutsiko kuko bishobora gutangira ari ikintu gito ariko bikazavamo ibintu bibi cyane.

Muri izo mpanuro yifashishije urugero rw’abitwa aba “Big Energy” bamaze iminsi babica bigacika ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari abafana ba Yago.

Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, yakurikije ayo mashusho amagambo agaragaza ko atanyuzwe n’ibyo Minisiriri yavuze, agaragaza uko bimeze akurikije urukuta rwe rwa X mu ma saa ine z’ijoro za tariki ya 22 Nzeri 2023.

 Mu nyandiko yagize ati: “Reka nkosoreho gato Nyakubahwa Minisitiri, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye (akazi nkora) ntabwo ari agatsiko nk’uko mubibwiye abo mubereye umuyobozi ari bo rubyiruko! Ikibazo kiri muri Showbiz yo mu Rwanda cyarabananiye none ni njye uhindutse icyasha! Isi irareba.”

Ibi ni byo Dr Utumatwishima yashingiyeho agaragariza Yago ko yiteguye kuganira n’uwo ari we wese witeguye guhura na we mu bafana ba Yago, bagafatanya guha umurongo uburyo kumufana byakorwamo.

Ati: “Murakoze Yago. Igitekerezo cyawe gikosora cyumvikanye (Point of correction is well Noted.), Niba hari abafana bawe bifuza ko twaganira nkababwira ibyo bakosora mu kugushyigikira ndabasabye  banyandikira tukabipanga.”

Akomeza agira ati: “Nta mutima mubi. Erega nanjye nitabiriye igitaramo cyawe ndetse nanamenyekanisha indirimbo zawe kubera kugushyikira, iyo abantu batangiye gutandukira tujya inama, iyo batemeye inama barahanwa. Gufana umuhanzi, umupira, ni vibes zemewe tunashaka cyane, ariko gufana amafuti, kwibasira abo muhuje umwuga, kujya inzira y’amacakubiri ni kirazira. Naho showbiz yo twese tuzafatanya bizajya ku murongo kandi vuba.”

Ibi bibaye nyuma y’uko abafana ba Yago bitwa aba Big Energy baherutse guhabanya n’ibyo basabwaga n’umuhanzi Bruce Melodie ubwo yabataramiraga mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika, yajya ababwira ibyo basubiramo nko kubashimisha bisanzwe bikorwa n’umuhanzi uri ku rubyiniro, maze bo bakumvikana bivugira ngo Yago, Big Energy.

Minisitiri  Dr Utumatwishima Abdallah aherutse gusaba urubyiruko kwitondera kumira bunguri ibyo bahabwa n’abavuga ko bashishikariye kuzana impinduramatwara, kuko bazisanga bari aho batetaganyaga kuba.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE