Minisitiri Dr Bizimana yanyomoje ibyo kwitaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene yanyomoje ishyirahamwe ry’abambari ba FDLR ryitwa Jambo ASBL ryakwije ikinyoma ko kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025 ko yitaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi.
Jambo Asbl Ni ishyirahamwe rigizwe n’abo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahagurukiye kuyihakana no kuyipfobya.
Minisitiri Dr. Bizimana abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yanyomoje ibinyoma byakwirakwijwe n’uwitwa Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa bavuka kuri Shingiro Mbonyumutwa.
Yagize ati: “Sinigeze nteganya muri gahunda zanjye kujya mu Bubiligi nubwo nta n’ikimbuza kujyayo mu gihe naba mbikeneye.”
Yasabye Jambo n’abayigize gutuza kuko no mu nzozi ze ndetse no mu byihutirwa kuri we, ntiharimo Ububiligi.
Minisitiri Bizimana yavuze ko aba bavandimwe babiri baherutse kumugaragaza nk’Umucengezamatwara wa Guverinoma y’u Rwanda, babikoze bifashishije urubuga rwa X.
Yabasubije ati: “Nahisemo kuba umwe mu bagize Guverinoma mu gihugu cyanjye kuruta kuba umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abicanyi n’abahakana Jenoside nka Jambo ASBL ikorera mu Bubiligi.”
Yibukije Ruhumuza n’umuvandimwe we ko bo kimwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda bazi ko mbere ya byose yagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Jenoside Se ubabyara yagizemo uruhare.
Ruhumuza na Gustave Mbonyumutwa, bagirwa inama yo kongera ubutumwa bwa Minisitiri Bizimana mu byo bamuvugaho.
Dr Bizimana yavuze ko Jambo irimo kugerageza kumushyiraho iterabwoba mu rwego rwo kumucecekesha ku mateka nyakuri avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Niyemeje kurwanya abahakana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ukurwana kwanjye ni amahitamo ntavogerwa adateze kuzazima.”
Dr Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntawe bakwiye kurangaza muri iyi minsi Abanyarwanda bajyamo yo kwibuka ku nshuro ya 31 ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ismael Buchanan says:
Werurwe 27, 2025 at 1:42 pmIgihe kirageze ko aba bantu bingengabitekerezo ya genocide basize bahekuye u Rwanda amahanga cyane cyane ububiligi gafata iyambere igahagarika ibi bintu byo guhishira ba mbonyumutwa nabandi bameze nkabo babacumbikira mu gihugu cyu Bubiligi ntabwo hazashira igihe U Bubiligi butabonye ishyano kandi kungaruka zimwe na zimwe zaba ku babiligi bamwe bitewe no guhishira abicanyi ruharwa nkabariya. Nyamara mu kinyarwanda baravuga agahwa kaburiwe….. igihe rwose cyo kwitandukanya nabo bene ngengasi kirageze ngo ububiligi burenge uwo murongo