Minisitiri Dr Biruta yasuye Ishuri rya Polisi ryo mu Misiri

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, witabiriye inama mpuzamahanga ya Gatanu yaberaga i Aswan mu Misiri kugeza tariki 20 Ukwakira, ku wa Kabiri yasuye ishuri rya Polisi yerekwa ubufatanye bushingiye ku mahugurwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Misiri.
Dr. Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, ku wa Kabiri yanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo Gihugu, Maj. Gen. Mahmoud Tawfik.
Baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye mu by’umutekano, n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.
Ubutumwa bw’Ambasade y’u Rwanda mu Misiri buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Minisitiri Dr Biruta yasuye Ishuri rya Polisi ryo mu Misiri [Egypt Police Academy], aho yeretswe ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Misiri mu bijyanye n’amahugurwa.”
Minisitiri Dr Biruta yasuye ishuri rya Polisi ryo mu Misiri mu gihe tariki 15 Ukwakira, Abapolisi b’u Rwanda barindwi bo ku rwego rwa ofisiye basoje amahugurwa atandukanye yaberaga muri icyo gihugu.
Ni ibyiciro bine by’amahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri riherereye mu murwa mukuru Cairo mu gihe cy’ibyumweru umunani.
Yari amahugurwa arebana n’Uburenganzira bwa Muntu n’imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, ayo guhangana n’ibibazo by’umutekano, ajyanye no guhangana n’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga ndetse n’icyiciro cy’amahugurwa ajyanye no kuzamura urwego mu by’ubuyobozi.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ibindi.
