Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje uburyo bwo kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu Babiri bafite ubwandu bw’indwara y’Ubushita bw’Inkende (MPOX). Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagaragaje uburyo buboneye bwo kwirinda iyi ndwara.
Ni indwara imaze iminsi igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho bayikomoye.
Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.
Yagize iti: “Ibi bishobora kuba mu gihe habayeho gukora imibonano mpuzabitsina, gusomana, no gusuhuzanya.”
Ibyago byo kwandura Mpox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.
Minisante ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Mpox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima kandi irashishikariza abaturarwanda bose kwirinda indwara y’Ubushita bw’inkende (MPOX) hitabwa ku ngamba z’ubwirinzi zirimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, kwirinda gukora ku bikoresho by’umuntu urwaye Mpox.
Gukaraba intoki neza ukoresheje amazi meza n’isabune ni cyo cyonyine gishobora gutuma umuntu atandura ubushita bw’inkende.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Mpox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye nabo akaba yarabanduje.