Minisiteri y’Ibidukikije yashimiye UR yatangije gahunda ya “Mwana Tera Igiti”

Kaminuza y’u Rwanda “UR” binyuze mu itsinda ry’abashakashatsi biga ibijyanye n’Ubuzima bwo mu mutwe n’imyitwarire “Mental Health and Behavior” mu ishami ry’Ubuvuzi “College of Medicine and Health Sciences” batangije gahunda yo gushishikariza abana gutera ibiti mu mushinga “Mwana Tera Igiti” mu rwego gutoza abakiri bato kubungabunga ibidukikije.
Taliki 01 na 02 Ukuboza 2022 ni bwo habaye igikorwa cyo gutera igiti aho cyabereye muri School of Excellence Imanzi mu Karere ka Huye ahatewe ingemwe z’ibiti 160 ndetse no muri EP Karama mu Murenge wa Busanza, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahatewe ibiti bisaga 350.
Abana ba EP Karama bari kumwe n’abayeyi babo bakoze iki gikorwa bari kumwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bari baturutse mu Karere ka Kicukiro na UR.
Umwarimu muri UR mu bijyanye n’ibinyabuzima, Dr. Mujawamariya Myriam yatangaje ko iki gikorwa kigamije kumvisha umwana akamaro k’igiti kandi agomba kugira uruhare mu gutera cya giti akanagira uruhare mu kukirera.

Yakomeje avuga ko u Rwanda n’ Isi yose muri rusange biri mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ati : “N’abana bato bakwiye gukura na bo bahangana ndetse banashaka ibisubizo ku mihindagurikire y’ibihe.Twashatse kwereka abana ko na bo bafite icyo bashoboye mu guhangana n’iki kibazo batera igiti.”
Yakomeje avuga ko ubu batangiriye mu Mujyi wa Kigali ndetse na Huye ariko ubushobozi uko buzagenda buboneka bazakomereza no mu yandi mashuri mu tundi Turere.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc nyuma yo kwifatanya n’aba bana ba EP Karama gutera ingemwe z’ibiti yatangaje ko bashimira UR kuri iyi gahunda batangije kuko yaje yunganira gahunda igihugu cyihaye yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni 36 muri iki gihembwe.

Agaruka kuri iyi gahunda “Mwana Tera Igiti” yavuze ko ari nziza cyane kuko aba bana ari abambasaderi b’ibidukikije kuko bazashishikariza bagenzi babo aho biga n’aho bataha.
Yakomeje avuga ko umwana wateye igiti azagikurikirana kugeza gikuze yanahava agiye mu mashuri makuru akareba uwo agisigira.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko ibiti byatewe ari ibya gakondo birimo umuko, umusave, umunyinya n’ibindi kuko ntibinyunyuza amazi mu butaka ahubwo bibobeza ubutaka kandi bikabana neza n’ibindi bihingwa.
Iyi gahunda “Mwana Tera Igiti” yatangijwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima n’Umutungo Kamere “Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management (CoEB) n’Ikigo kirengera urusobe rw’ibinyabuzima “Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA)”. Iki gikorwa cyatewe inkunga n’Umushinga ugamije impinduka mu burezi mu rwego rw’iterambere ry’ejo hazaza rirambye “Transforming Education for Sustainable Futures (TESF)” ndetse n’ Ikigo cyo guhanga udushya no kwihangira imirimo muri UR.



