Minisiteri ya Siporo yahakanye byo guhagarika amatora ya FERWAFA

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze ihagarika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ateganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025, ni bwo Minisiteri ya Siporo yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo inyomoje amakuru y’uko yasabye FERWAFA gusubika amatora.

Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA ishyize hanze umukandida umwe wemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, havuzwe byinshi birimo no kuba aya matora yakwigizwa inyuma.

Minisiteri ya siporo yahakanye uruhare rwayo muri aya matora igira iti “Minisiteri ya Siporo ntabwo yigeze ihagarika amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Ayo makuru ni ibihuha mubyitondere.”

Uretse Minisiteri ya Siporo na FERWAFA yanyomoje aya makuru binyuze mu itangazo yashyize hanze

Yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyamuryango bayo ko iyi nkuru atari yo. Gahunda zose z’amatora azabera mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA zikomeje uko zari ziteganyijwe.”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi Komiseri ushinzwe Umutekano, Rurangirwa Louis atabaje Perezida Paul Kagame agaragaza ko aya matora arimo uburinganya. 

Rurangirwa Louis ni umwe mu bari kuziyamamazanya na Hunde Rubegesa Walter wiyamamarizaga kuba Perezida wa FERWAFA ariko bagahura n’imbogamizi zo kubona ibyangombwa bihagije.

Amatora ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 30 Kanama 2025, Shema Ngoga Fabrice akaba ari we wenyine wiyamamarije kuyiyobora ari kumwe n’itsinda ry’abo bazafatanya bagera ku icyenda.

Amatora ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE