MINISANTE yinjiye mu bufatanye na We for Health mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yinjiye mu bufatanye n’umushinga We for Health mu guhangana n’ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka ndetse no kwita ku buzima bw’ingimbi n’abangavu.

MINISANTE ivuga ko kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu bana bavutse 1 000 hapfa ababyeyi 200.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umuryango utari uwa Leta, We for Wealth, ufite intego yo gufasha Leta kuziba icyuho kiri mu buvuzi bw’abana, abagore, abangavu n’ingimbi.

MINISANTE yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ku kigero cya 50% mu 2050.

Umuyobozi wa We for Health, Dr Kayinamura Mwali Assoumpta inzobere mu buvizi bw’abana yagize ati: “Uyu mushinga, umaze amezi 9. Twatangiye gukorera mu Karere ka Nyarugenge.Turashaka gufasha Minisiteri y’Ubuzima, turi itsinda ry’abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’ababyeyi, abana bakivuka, ingimbi n’abangavu”.

Yongeyeho ati: “Turacyafite ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara, impinja zipfa zikivuka, abana barwara impiswi, n’izindi ndwara nyinshi. Twatekereje nk’abantu bafite ubumenyi ku buzima bw’abaturage reka dufashe Minisiteri dukorane na yo cyane cyane kwigisha abakozi bo mu bitaro, ku bigo nderabuzima no ku mavuriro mato, tuzagera no mu baturage.”

Dr Mwali avuga ko bibanda ku kwigisha abaganga n’Abajyanama b’ubuzima uburyo ngiro bwiza bwo kwita ku barwayi by’umwihariko abagore batwite n’ababyara ndetse n’abana bavuka, aho batangiriye ku bitaro bya Nyarugenge, ku mavuriro mato (Health Center) ya Nyarurenzi na Biryogo.

Yagize ati: “Twatangije ubu buryo ngo dutangire gushaka amafaranga yo kugura ibikoresho no guhugura abaganga mu kubikoresha, kuko Minisiteri irabigura ariko turacyafite icyuho mu kubikoresha. Hari abakozi ariko ntabwo babona buri kintu, twebwe turabafasha, tukabakorera ubuvuzi ku byo babubuze bikaboneka. Twe twakoraga mu mishinga mpuzamahanga, turavuga tuti,ese ni gute tutatangiza uwacu w’Abanyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru muri MINISANTE, ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, Menelas Nkeshimana yavuze ko mu Rwanda ikibazo cy’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara gihangayikishije.

Ashimangira ko intego Leta y’u Rwanda ifite ari uko bagabanya icyo kibazo mu buryo bugaragara bityo We for Wealth, ikaba igiye gufasha kugera kuri iyo ntego.

Ati: “Uyu muryango utari uwa Leta, NGO ni igisubizo kuko murabizi ko mu bana 1000 bavutse ababyeyi 200 barapfa. Ni ikibazo cy’ingutu kimaze imyaka, ariko tugomba kugishakira igisubizo uko byagenda kose. Intego yacu ni uko dushyira ingufu hamwe nibura kugeza mu 2050, twakumira izi mfu kuri 50%.”

Kugeza ubu mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari abize ububyaza 1 000 gusa bari mu kazi.

Ni abaganga bakeneye inyuganizi kugira banoze umurimo bashinzwe. Dr Nkeshimana avuga ko bakorana na We for Health, mu guhugura abakozi bo kwa muganga.

Ati: “Ni ukureba ba bakozi bari mu mirimo bakora muri serivisi zishizwe ababyeyi abagore n’abana, bagahabwa ubwo bushobozi n’ubumenyi uko bugenda buboneka. Ngira ngo kuva mu mwaka wa 1970, 2000, siyansi irahinduka, tikiniki zirahinduka, ubu hari ibikorwa byo gukumira ipfu z’abagore ziterwa no kuvirira ku nda, We for Health badufasha kwegera abo babikora n’ubwo bumenyi bwo kubitaho bakabubaha”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE