MINISANTE yatanze Imbangukiragutabara 114 z’agaciro gasaga  miliyari 8 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ubuzima yatanze imodoka z’Imbagukiragutabara 114, zitezweho gufasha abaturage barwaye kugera kwa muganga mu buryo bwihuse, zikaba zaraguzwe asaga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izo modoka zirimo amoko abiri, zirimo 105 zisanzwe zigeza abarwayi batarembye cyane kwa muganga, zaguzwe asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari izindi 9 zidasanzwe, zikoreshwa mu Rwanda kuko zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutabara indembe, zikaba kandi zifitemo n’ibikoresho by’ubuvuzi, aho zatwaye asaga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kuzitanga cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024, kiyobowe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nzanzimana Sabin.

Yavuze ko gutanga izo modoka biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kugira Imbagukiragutabara 510, bityo abaturage ibihumbi 20 bakajya bagerwaho n’imwe nibura.

Ati: “Ni urugendo twari tumazemo iminsi nk’uko Umukuru w’Igihugu yari yabisabye, mu mezi abiri ashize hari Imbangukiragutabara 82 zari zatanzwe. Izi rero 114 zije ziyongeraho, aho dushaka ko mu gihe gito cyane, abaturage ibihumbi 20 baba bafite Imbangukiragutabara”.

Kuri ubu u Rwanda rugeza ku baturage ibihumbi 30 bakoresha Imbangukiragutabara nibura imwe, mu gihe Umuryango w’Abibumbye ubusanzwe usaba ko nibura abaturage bari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50 ari bo bagomba kuba bafite Imbangukiragutabara.

Dr Nsabimana ati: “Kuba rero turengeje icyo gipimo ntabwo bivuze ko ari cyo dushaka guha Abanyarwanda ni yo mpamvu urugendo rugikomeza.”

Yavuze ko hasigaye izindi mbagukiragutabara 44, nizimara kuboneka u Rwanda ruzaba rumaze kugera ku gipimo cy’izo rwifuza.

Izo mbangukiragutabara ziteye mu buryo budasanzwe aho zikoranye ikoranabuhanga rituma abayitwaye bashobora kuvugana n’abandi bari ku bitaro.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yasobanuye ko ubusanzwe hari imbangukiragutabara imwe, yitabazwa ahari indembe, mu zatanzwe harimo 9. Yavuze ko kongera izo modoka zikora mu buvuzi, bizatuma ubutabazi zakoraga bwiyongeraho inshuro 9 kurusha uko byakorwaga.

MINISANTE yavuze ko nyuma gutanga izo mbanguragutabara ubu izo mu gihugu hose zigiye muri sisitemu imwe yiswe (Emergency Medical Services (EMS), itari ihari kandi ari yo ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

Dr Nsanzimana ati: “Za mbangukigatubara wabonaga zo ku bitaro n’ahandi byose tubishyira muri sisitemu imwe, aho utabaza wese ashobora gutabarwa n’uwo uri we wese. Mu ikoranabuhanga tukaba twatabara umuntu, ibyo na byo ni bishya.”

Imibare itangwa na MINISANTE igaragaza ko ubusanzwe u Rwanda rwari rufite imbangukiragutabara 300 zirimo izimaze igihe. Inshyashya rumaze kubona ni hafi 200, aho intego ari ukugira Imbangukiragutabara 510.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE