MINISANTE yasabye abaganga bigenga kuyifasha guhangana n’ubuke bw’abaganga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yasabye Ihuriro ry’abaganga bigenga, kuyifasha guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga buri mu Rwanda.

MINISANTE itangaza ko mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa banasabye ishami ry’ubuvuzi, nibura mu banyeshuri 100, abahabwa aya mashami aba ari 10 gusa buri mwaka.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, ubwo yari yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Ihuriro ry’abaganga bigenga mu Rwanda (RPMFA).

Dr Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga gihari n’ubwo Leta yashyizeho ingamba zo gukemura iki kibazo ikiyemeza gukuba Kane umubare w’abaganga uhari, ariko kitahita gikemuka uyu munsi.

Yavuze ko ubushobozi buhari bwo kwigisha abanyeshuri biga muri kaminuza ibijyanye n’ubuvuzi bukiri buke bityo bigatuma abanyeshuri babwiga bakiri bake.

Gusa yizeza ko mu myaka Itanu iri imbere abaganga bazajya bahurira mu irushanwa kuko bazaba bamaze kuba benshi.

Yagize ati: ”Mu myaka 5 iri imbere haraza kubamo irushanwa mu kubona akazi n’ubumenyi buzamuke, ntabwo umuntu azaza akubwira ngo nize ubuvuzi bw’abana gusa, uzajya umubaza uti ubizi ku kigero kingana iki?, wabikoze hehe? ntabwo icyo turakigeraho.”

Yavuze ko hari n’ubwo hari amakosa akorwa n’abaganga yirengagizwa kubera ko abaganga ari bake kandi baba bakenewe cyane.

Dr Nsanzimana yatangaje ko mu gihe kiri imbere uko kwirengagiza amakosa yakozwe n’abaganga biza gukemuka.

Ati: “Igihe ari bake cyane ntabwo wirirwa ubaza ngo uyu muntu yavuye mu bitaro bya Kigeme, aje muri Ejo Heza, yakoraga gute? Ntabwo umwanya wo kubibaza uwufite, uhita umuha amasezerano y’akazi undi ataramutwara.”

Yagaragaje mu kwakira abanyeshuri bakenera kwiga ubuvuzi hemererwa bake.

Ati: “Ku bana 100 basaba kwiga ubuvuzi kandi bujuje (abatsinze) ibisabwa, twemerera 10 gusa. Abujuje amasomo, y’imibare (Mathematics, ubugenge (Physics), ubutabirire (Chemestry) n’ibindi bashaka kwiga ubuvuzi (Medecine) n’izindi serivisi z’ubuvuzi hemererwa 10 gusa mu banyeshuri 100 babyujuje, ubwo abandi betemerewe bahita bajya mu yindi myuga cyangwa bakabyihorera”.

Nsanzimana yasabye abavuzi bigenga gufasha Leta kugira ngo umubare w’abiga ubuvuzi wiyongere

Ati: “Tukazajya dufata (kwemerera kwiga) abanyeshuri 40 cyangwa 60, ni bwo buryo bwiza bw’ishoramari twakoraga, ni na cyo nshaka kubasaba ko ihuriro ry’abaganga bigenga mudufasha, mu kumenyereza abaganga b’ejo.”

Yongeyeho ati: “Turimo kurwanira umusaruro muke. Ejo bundi harangije muri kaminuza abaganga Batatu bize ubuvuzi bw’abana (Pediatre) mu gihugu hose. Twaricaye abayobozi bitaro birenga 50 turimo kugabana abantu batatu.”

Yavuze ko abaganga bafite ubushobozi bwo gufasha abanyeshuri bize ubuvuzi ndetse no kubongerera ubushobozi kuko abenshi usanga bareka kwiga kubera kubura ubushobozi.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abaganga bigenga (RPMFA) Dr Mugenzi  Dominique Xavio yijejeje ko uwo musanzu basabwa na Leta wo gufasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi bazawutanga.

Yagize ati: “Kwigisha turiteguye, tuzaganira uko twahuza imikoranire, turashaka gushyira imbaraga mu bugenzuzi kuko natwe turivuza, tuba dushaka gutanga serivisi nziza”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE