MINISANTE: Mu myaka 4 umubare w’ababyaza uzikuba 4

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere Serivisi z’ubuzima, u Rwanda rugiye kongera umubare w’abaforomo mu myaka 4 ukazikuba inshuro 4, bizwi nka gahunda ya 4×4.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga irimo kubera mu Rwanda yateguwe n’umuryango MSH, ufite intego y’ubufatanye bw’ibihugu mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi bo kwa muganga hongerwa n’umubare wabo.
Yagize ati: “Dufite abaforomo barengaho gato 1000, nibura twifuza ko bikuba 4 twaratangiye abo tuzigisha MSH iri mu bafatanyabikorwa bahisemo urwego rw’ububyaza, twari dufite bake n’ubushobozi bukaba butari hejuru cyane n’ibikoresho. Twe nk’igihugu niba turi kuva ku 1000 tujya nibura ku 4000 ni intambwe nini, si MSH izabigiramo uruhare hari n’abandi ariko nkugeza ubu ni bo navuga bamaze gutera intambwe muri iki cyiciro. Ni gahunda y’imyaka 4 twise 4×4.”
Minisitiri w’ubuzima yanagagaje inyungu yo kuba habaho inama mpuzamahanga ku buzima.
Yagize ati: “MSH tumaze igihe kinini dukorana, uyu mwaka ni hano mu Rwanda bateraniye ngo bahakorere inama ngarukamwaka y’ibihugu byose ikoreramo ngo baganire ku bikorwa byabo bakora, kuba bahisemo u Rawanda ni uko hari ibyo gusangira, [ ….] kuko iyo uhuye ukaganira n’umuntu hari ibyo akwigiraho hari n’ibyo umwigiraho.”
Yongeyeho ati: “Igishya kirimo Tumaze iminsi tuganiraho mu myaka 5 iri imbere bijyanye n’ibyihutirwa mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuzima nibura bakikuba inshuro 4 cyane cyane ko MSH bari bafite muri gahunda yabo kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima nibura bakikuba inshuro 4 bishobora no kurenga.

Nabo n’ubundi bari bafite muri gahunda yabo kwigisha abantu by’igihe kirekire, guhugura abantu, ibikoresho, uburyo twubaka amavuriro, uburyo dusana amavuriro n’ibindi.Iiyo bikozwe bigira umusaruro munini cyane.”
Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko hari umushinga umaze amezi batangiranye, uzamara imyaka 5 mu byo ugamije harimo kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abaganga, ababyaza n’abaforomo.
Dr Anitha Asiimwe, umuyobozi w’umushinga USAID Ireme uterwa inkunga n’Umuryango MSH, avuga ko bashyize imbere kongera ubushobozi mu nzego zo kwa muganga kuko bituma abantu bagira imibereho myiza, bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Dufatanya na MINISANTE mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no kongera umubare wabo, kuva mu bigo nderabuzima kugera kuri MINISANTE, haboneka uburyo bwo kwivuza nka Mituweli. Abantu bakora kwa muganaga, Leta yifuza ko umubare wabo wazamuka, koko uko ubuzima bw’abantu bugenda bumera neza bizamura iterambere ry’ibihugu byabo, n’imibereho yabo imera neza bagakomeza gufatanya n’abandi guteza imbere igihugu.”
Yongeyeho ko gushyiramo imbaraga haba hagamijwe gufatanya n’izindi nzego z’ubuzima ngo ingamba ziba zarashyizweho ku rwego rw’Isi zigerweho, ubuzima bw’abatuye Isi bumere neza.
Ni inama mpuzamahanga iteraniye mu Rwanda, aho abayitabiye biganjemo imiryango mpuzamahanga n’inzobere mu buzima mu buzima zo mu bihugu bigera muri 20 byo ku isi bararebera hamwe uko ibihugu byafatanya mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi bo kwa muganga icyarimwe hongerwa n’umubare wabo.
Mme Marian Went Worth umuyobozi mukuru w’Umuryango MSH ku Isi, avuga ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda, nyuma yo gusanga ari igihugu ntangarugero mu iterambere rya Serivisi z’ubuzima.
Marian Went Worth aragira ati’’ Twateraniye mu Rwanda kubera Twateraniye mu Rwanda kubera ko ari ahantu heza byoroha kuhajyera, ni igihugu cyubatse inzego z’ubuzima , inzego bigaragara ko zitera imbere, Rwateye imbere mu bintu byinshi Isi ishobora kuza kuhigira birimo n’urwego rw’ubuzima turi kuganiraho.”
Yongeyeho ko umuryango MSH ugamije kurushaho guhangana n’ikibazo cy’ubushobozi n’;umubzre w’abakozi mu rwego rw’ubuzima.
Ati: “Ikibazo cy’abakozi bake muri uru rwego n’abakozi badahagije dushaka guhangana nabyo, gusa ni rusange si umwihariko w’u Rwanda.’’
MSH (Management Sciences for Health) ni umuryango ugamije kongerera abakozi ubushobozi mu buryo butandukanye urwego rw’ubuzima kimwe n’ibikoresho.




