MINEDUC yasabye ababyeyi kurinda abana ingeso mbi n’ubuzererezi mu biruhuko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye ababyeyi b’abanyeshuri muri iki gihe cy’ibiruhuko binini ko babarinda kwijandika mu ngeso mbi no kuzerera, ahubwo bakabitaho babatoza uburere bwiza yaba abato n’abakuru.

Hashize ibyumweru hafi bibiri ibiruho ku banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bitangiye.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yasabye abanyeshuri kwirinda kuzerera yaba abiga mu mashuri y’inshuke kugera ku biga mu yisumbuye.

Yashimangiye ko ababyeyi n’abarezi bakwiye kubibafashamo kugira ngo birinde ingeso mbi muri ibi biruhuko.

Yagize ati: “Turashishikariza ababyeyi ko muri ibi bihe abanyeshuri bari imuhira muri iki gihe cy’amezi abari, babitaho, kugira ngo bagire icyo bamarira imiryango.”

Yijeje ko hari gahunda MINEDUC yashyizeho zo gutuma abana batarangara mu biruhuko.

Ati: “Ibintu byo kwicara babyibagirwe, noneho bazagaruke mu mwaka utaha bagiye gutangira amashuri mu buryo bushimishije”

Abo banyeshuri babwiye itangazamakuru ko uyu mwanya ari uwo gusubira mu masomo birinda ingeso.

Uwitwa Mpano Nina Enice yagize ati: “Turakomeza gusubira mu masomo uko bikwiye kugira ngo twiyungure ubumenyi, dufashe abana bagenzi bacu. Kuzerera bigira ingaruka nyinshi kuko bishobora gutuma umwana ava mu ishuri.”

Murekatete Margeurite, umubyeyi ufite abana biga bari mu biruhuko yagize ati: “Kugira ngo abana batarangara tubafasha gusubira mu masomo, no gukina imikino itandukanye, kugira ngo batajya mu ngeso mbi.”

Umuyobozi wa kimwe mu bigo by’ishuri Rukundo Viateur yabwiye itangazamakuru ko abana babashyiriyeho imikino itandukanye, irimo njyarugumba nka karate, bateganya no gukomeza gahunda nzamurabushobozi.

Ati: “Nyuma gato tuzatangira kubashyiriraho amasomo cyane cyane twibanda ku bana batsinzwe kugira ngo tuzarebe ko na bo umwaka utaha bazatsinda”.

Guverinoma y’u Rwanda muri iki gihe cy’ibiruhuko, muri buri Kagali, irateganya gushyiraho ahantu abana bazahurira bagahabwa inyigisho n’imyidagaduro bibarinda kurangara no kujya mu ngeso mbi n’ubuzererezi.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yakebuye ababyeyi abasaba kurinda abana ubuzererezi n’ingeso mbi mu biruhuko
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE