MINALOC yerekanye ko Abunzi bakenewe mu gukemura ibibazo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yagaragaje ko hakenewe Abunzi basobanutse ku rwego rw’Umurenge bazafasha mu gukemura ibibazo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022 mu gikorwa cy’amatora y’Abunzi mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Abinyujije kuri twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati “Turashimira Abunzi bose mwatorewe ku tugari uyu munsi ndetse nabazaba abasimbura.
Turakomeza gusaba ko amatora akomeza kugenda neza mushishoza ku buryo tuzagira Abunzi ku murenge basobanutse bazadufasha gukemura ibibazo no kunga abaturage iwabo. Abunzi ni ab’Agaciro cyane”.
Amatora mu Murenge wa Niboye yitabiriwe na Minisitiri Gatabazi, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Niboye Rutabana Eric.
Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari igizwe n’Abunzi 7 n’abasimbura 10, mu gihe inteko itora iba igizwe n’inama njyanama y’akagari.
Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko Abunzi atari abacamanza ahubwo igasobanura ko uru rwego rwashyizwe ngo ruhuze impande zishyamiranye mu bibazo, hagamijwe guhuza no kubanisha mu mahoro Abanyarwanda mu makimbirane bashobora kugirana, batarinze gusiragira mu nkiko.
Abunzi bose batorwa n’abaturage, ntibasabwa impamyabumenyi mu by’amategeko, hagenderwaga gusa ku bunyangamugayo bazwiho.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2015 Komite z’Abunzi zicyuye igihe zakiriye imanza ibihumbi 297,695 zikaba zaraciwe ku kigero cya 98%.
Biteganyijwe ko abakandida 6 batowe kuri buri kagari bazahurira ku Murenge kugira ngo na bo batorwemo abunzi 7 na 10 b’abasimbura ku rwego rw’Umurenge.
