MINAGRI yibutse abari abakozi bayo n’ab’ibigo biyishamikiyeho

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’ibigo biyishamikiyeho bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Hibutswe abari abakozi bayo, ab’ibigo ndetse n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babanje gusobanurirwa amateka no kureba ibimenyetso bya Jenoside, baha icyubahiro abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Mu bakozi ba MINAGRI barengaga 5,900, Jenoside yahitanye abasaga 800 muri bo, bazira ko ari Abatutsi.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hishwe Abatutsi basaga 1,000,000 mu minsi 100 gusa.
ACP Dr George Ruterana wari umuganga mu ivuriro rya OCIR Café mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze uko yabayeho mu kazi yakoragamo.
Mu 1985 nibwo Dr Ruterana yatangiye akazi muri OCIR Café.
Uwitwa Gatabazi na Bucyana Martin bamaze kwicwa ibintu byabaye bibi. Indege ya Habyarimana Juvenal imaze guhanurwa, hatanzwe itegeko ko bajya kuri bariyeri ngo bitinya.
Avuga ko bari bagamije kubica ko nta kindi cyari kigenderewe cyane ko ari ibintu bari barateguye kera.
Ubwo Jenoside yakorwaga, yahungiye ku bitaro bya CHUK anahabona akazi. Yaje kubona imodoka ya Croix Rouge ayijyamo ashaka uko yahura n’Inkotanyi. Yaje guhura nazo ahita afatanya n’abandi guhagarika Jenoside.
Jenoside imaze guhagarikwa, Dr Ruterana yakomeje kwiga ibijyanye n’ubuvuzi, ubu ni umwe mu bagize Urwego rw’igihugu rushinzwe amagororero.
Ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside mu Rwanda cyatanzwe na Prof Masabo François yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA, hashyizweho uburyo bwo kongera kugarura ubumwe mu banyarwanda.
Mukankusi Consolé, uhagarariye imiryango y’abibuka ababo bahoze ari abakozi ba MINAGRI bishwe muri Jenoside, yagize ati: “Twashatse guhindura ubwoko kuko sitwe twabwihaye ariko ntibyadukundiye.”
Ashimira ubuyobozi bw’igihugu byumwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo ntibazamutererana.
Avuga ko icyo bashyize imbere ari ukubaka igihugu no gushyigikira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Yasabye ko Leta yategura amahugurwa ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babohoke bityo bagaragaze aho bashyize abo bishe.
Twizeyimana Théophile wavuze mu izina rya Ibuka, yashimye ko Leta yatanze umwanya wo kwibuka abazize Jenoside.
Yagize ati: “Kwibuka ni ubuzima. Mwarakoze kuba uyu mwanya igihugu cyarawutanze.”
Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI yavuze ko igihugu cyabuze abahanga kandi ko cyabuze amaboko. Yagize ati: “Igihugu cyatakaje abaganga bashoboraga kuvura amatungo.”
Ni inshingano zo kuguma hafi abarokotse Jenoside kugira ngo tububake kandi tubakomeze.
Abateguye Jenoside cyari igice kimwe cy’abanyarwanda kandi cyabigezeho. Yongeraho ko hari ikindi gice cy’abanyarwanda cyahoye igihugu kandi kigahagarika Jenoside.
Ati: “Tuzahora dushima FPR Inkotanyi n’ingabo zari iza RPA cyane cyane uwari uziyoboye kuba baradusubije agaciro. Umwanya nk’uyu mba numva dukwiye kuzirikana icyo gice cyabohoye igihugu.”
Yavuze ko hari abagipfobya bakanahakana Jenoside, ngo byibutsa ko abanyarwanda bagomba kuba amaso bakibuka ko bahari mu gihugu no hanze, agasaba ko hakorwa ibishoboka byose bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko amateka yose barayazi.
Yibukije abakozi ba MINAGRI n’ibigo biyishamikiyeho ko abanyarwanda bahisemo kuba umwe kubera ubuzima, imibereho no kudashaka gusubira muri bya bihe bibi.
Ati: “Ubwo bumwe bw’abanyarwanda n’u Rwanda bigomba gutangirira mu mitima yacu, mu rugo, mu ruganiriro n’abawe. Rugomba gutangirira ku isibo, mu mudugudu no ku Karere. Dusabwa gufatanya tukubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Nta muntu uzaduha ubwo bumwe. Turasabwa gusubiza amaso inyuma ukareba ni ibiki uganiriza abawe mu rugo cyangwa abo uyobora mu ishami.”
MINAGRI yakomeje abafite ababo bari abakozi ba MINAGRI n’ibigo biyishamikiyeho, abibutsa ko bafite igihugu kibakunda kandi gishyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda.
Rwigamba yasabye abakozi ba MINAGRI kutavangura abo baha serivisi no kwibuka ko bafite uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abakozi bose gukoresha umwanya bafite mu buhinzi n’ubworozi mu kwihutisha iterambere ry’abanyarwanda.



Amafoto: MINAGRI