MINAGRI yasabye ab’Iburengerazuba kurwanya imirire mibi bihatira kurya amafi yo mu Kivu

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Mark Cyubahiro Bagabe yasabye abaturage b’Intara y’Iburengerazuba kwihatira kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo guturira ikiyaga cya Kivu bagahangana n’imirire mibi, barya amafi ku bwinshi yo muri iki kiyaga akungahaye ku ntungamubiri.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa wihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza tariki ya 25 Ukwakira.
Mu ijambo rye kuri uwo munsi, Minisitiri Dr Cyubahiro yagaragaje ko bidakwiye ko abana b’u Rwanda bagwingira kandi mu by’ukuri ibyo kurya bitabuze. By’umwihariko yasabye abo baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba harimo n’abo mu Karere ka Nyamasheke kugaburira abana babo amafi yo mu kiyaga cya Kivu ku bwinshi kuko akungahaye ku ntungamubiri.
Yagize ati: “Muri iyi Ntara y’Iburengerazuba ukuyemo Uturere twa Nyabihu na Ngororero ahandi hose Uturere twinshi dukora ku Kivu, mufite amafi ikindi ni Intara yeramo imbuto babyeyi bayobozi abana bacu ntabwo bakwiye kugira ikibazo cy’ubugwire.”
Abana bagwingiye mu gihugu hose babarirwa ku ijanisha rya 33%. Mu gihe mu Karera ka Nyamasheke bari kuri 38%.
Minisitiri Dr Cyubahiro ati: “Buri wese iki kibazo akigize icye cyaranduka vuba cyane”.
Hari abaturage b’Akarere ka Nyamasheke babwiye Imvaho Nshya ko basobanukiwe no guhangana n’imirire mibi, ndetse ko bakoresha uko bashobora bagaburira abana babo indyo yuzuye.
Icyakora bagaragaza ko bagorwa n’uko amafi ava muri icyo kiyaga azwi nk’isambaza zihenze bityo kuzibona bikagorana.
Simvugayabo Samuel yagize ati: “Ibiva mu Kivu ari byo mafi bitugeraho bihenze, isambaza twumvaga zaba zihendutse ariko zirahenze. Kurwanya imirire mibi turabizi ariko ntabwo twibaza impamvu isambaza ziduhenda kandi duturiye ikiyaga cya Kivu.”
Mukamurenzi Clementine yagize ati: “Ikibazo ni ubushobozi, mbere twajya guhaha isambaza ugasanga ziragura amafaranga y’u Rwanda 500 ku kilo ariko usanga zigura ibihumbi 12. None se urumva twabona amafaranga nk’ayo yo kugaburira umwana.”
Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI Dr Mark Cyubahiro Bagabe yabwiye Umunyamakuru w’Imvaho Nshya ko abo baturage bakwiye gukoresha ibindi biribwa biboneka bidahenze n’ubwo na we yemera ko kubona isambaza bihenze.
Yagize ati: “Ni ibyo bavuga ni byo isambaza ni nke, ariko hari uburyo bwo kuzunganira, hari umusaruro utandukanye kandi hari n’abandi borora amafi ya tilapia hari n’abafite amagi. Ntabwo ari isambaza zonyine zifite intungamubiri zahangana n’imirire mibi.”
Uwo muyobozi yijeje ko igiye gutanga inkoko 4 000 ku rubyiruko n’abagore hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.
Mu Karere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage basaga 434 221, habarurwa 38% by’abana bagwingiye. Ni mu gihe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba bari ku kigero cya 36%.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga muri ako karere habayeho n’igikorwa cyo kuremera abaturage 14, barimo abaturage 13 bo Murenge wa Kanjongo n’undi umwe mu Murenge wa Macuba, bahawe inka muri gahunda ya Girinka zibafasha kubona amata abafasha kurwanya imirire mibi.
Hanatewe kandi ibiti by’imbuto ziribwa ku mashuri bingana na 2 257, muri ako Karere ka Nyamasheke hakaba hari intego yo gutera ibiti 10 000, hagamijwe gufasha abaturage kubona imbuto zihagije zirinda imirire mibi.




