MINAGRI yakanguriye abahinzi n’abashoramari kongera imari bashora mu kwita ku cyayi

Mu gihe abahinzi b’icyayi bavuga ko babangamirwa n’imihindagurikire y’ibihe ituma umusaruro wacyo ugabanyuka bikabahombya, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yabakanguriye bo n’abandi bashoramari kongera imari bashora mu buhinzi bw’icyayi kugira bahangane n’izo mbogamizi bahura na zo.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2024, mu nama ya gatandatu y’imurikagurisha ry’icyayi muri Afurika (African Tea Convention&Exhibition).
Ni imurikagurisha ndetse n’inama nyunguranabitekerezo bigamije guteza imbere icyayi muri Afurika birimo kubera i Kigali kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 11 Ukwakira 2024.
Byitabiriwe n’abantu batandukanye bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’icyayi, birimo impuguke mu ikoranabuhanga, abari mu ruhererekane rw’ubuhinzi bw’icyayi, abashakashatsi, abashoramari, abahanga mu kubika umusaruro, abapfunyika icyayi (Tea packers), abatwara ibicuruzwa, n’inzobere zitandukanye zigira uruhare mu ruhererekane rw’icyayi.
Abahinzi b’icyayi bagaragaza ko n’ubwo iyo icyayi cyeze neza gitanga umusaruro ufatika ariko bagihura n’imbogamizi z’imihindagurikire y’ibihe ituma umusaruro wacyo ugabanyuka.
Musabirema Marc, Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ku ruganda rwa Shagasha mu Karere ka Rusizi yagize ati: “Iyo imvura itinze bitugiraho ingaruka.Muri uyu mwaka murabona ko twagize igihe cy’izuba kirekirekire ndetse cyabanjirijwe n’imvura yari yaguye ari nyinshi.”
Uwo muhinzi avuga ko mu gihe cy’impeshyi itangira mu Nyakanga kugeza muri Nzeri, kubera izuba ryinshi, byagabanyije umusaruro bikomeye kuko muri uyu mwaka bejeje toni 70 nyamara ubusanzwe bezaga toni 250.
Gasarabwe Jean Damascene Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Gatare Tea Factory na we avuga ko mu ruganda rwabo umusaruro wagabanyutse muri uyu mwaka kubera ko imvura itaguye neza.
Abo bahinzi bahuriza ku gusaba ko Leta yabunganira bakabona uburyo bwo kuhira icyo cyayi bahangana n’izuba ryinshi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Rwigamba Eric yavuze ko bikwiye ko abashomari bongera amafaranga bashora mu buhinzi bw’icyayi kugira ngo bahangane n’izo mbogamizi.
Yagize ati: “Kubura uko buhira ni kimwe mu bibazo bahura na byo, ariko ubucuruzi bwose busaba gushora. Icyayi ntabwo ari ibijumba ngo Leta ishyiremo amafaranga yo kuhira, ni ubucuruzi ushobora gushoramo amafaranga ukuhira ukubaka uruganda, ukagurisha amafaranga washoyemo yose ukayagaruza.”
Yongeyeho ati: “Ibihingwa runaka ni ibicuruzwa iyo bashoyemo rero ni bwo babona umusaruro n’urwunguko.”
Kuva mu mwaka wa 2005, guteza imbere icyayi cy’u Rwanda byahanze imishinga 659, yateje imbere abaturage by’umwihariko abo mu cyaro.
NAEB itangaza ko mu myaka 10 ishize, ingano y’icyayi cy’u Rwanda yagiye yiyongera iva kuri toni 5 910 zatunganywaga mu 1980, zigera kuri toni 40 003 z’icyasaruwe muri Kamena 2024.
