Min. Nduhungirehe yaganiriye n’Umudipolomate wa USA ku kibazo cya RDC

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Amb. Troy Fitrell, ushinzwe ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afurika.
Ni ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano w’ibihugu byombi, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ibyavuye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC) yabereye muri Tanzaniya ku itariki ya 8 Gashyantare.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ibyo biganiro bitanga umusaruroyibanze byanagarutse ku mubano w’u Rwanda na USA.
Inama ya EAC-SADC yabaye ku itariki ya 8 Gashyantare yafashe imyanzuro itandukanye harimo gutageka ko intambara ihita ihagarara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibiganiro hagati ya Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo (RDC), Umutwe wa AFC/M23, ndetse no gusenya umitwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Uwo mutwe umaze imyaka isaga 30 uri mashyamba ya Congo aho ushinjwa guhungubanya umutekano w’abaturage by’umwihariko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku Rwanda.
Muri ibi biganiro Amb Nduhungirihe yagira na Firell byabaye nyuma y’amasaha make ihuriro AFC ririmo na M23, watangaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje koherezwa ingabo zije gufatanya n’igirikare cya Congo, kuyirwanya zirimo iz’u Burundi, n’izindi zo mu bindi bihugu.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bikorwa bibangamiye gahunda zo gukemura ibibazo mu mahoro, aho inama ya EAC na SADC yari yasabye ko habaho ibiganiro hagati y’impande zihanganye aho gukomeza gushaka igisubizo mu ntambara.
Kanyuka yagize ati: “Tumaze kumenya neza ko FARDC n’ingabo z’u Burundi ziteganya kugaba ibitero ku bice byabohowe bituwemo n’abantu bya Kalehe na Nyabibwe.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 10 Gashyantare, Kanyuka yavuze ko M23 yamenye amakuru ko Ingabo za Congo n’abo bafatanya bakomeje kwica abaturage muri Bukavu.
Yagize ati: “Leta ya Kinshasa igomba guhagarika ibyo bikorwa vuba na bwangu, nibitaba ibyo nta yandi mahitamo turaba dufite tuzakora ibishoboka byose dutabare abaturage”.
Tariki ya 29 Mutarama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio byibanze ko ku gushaka uburyo habaho guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, ni nyuma y’aho M23 yari imaze gufata Umujyi wa Goma, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya ruguru.
Perezida Kagame yatangaje ko we na Rubio baganiriye ku bikenewe “kugira ngo ibibazo bikemurwe biherewe mu mizi, ndetse no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku nyungu z’ibihugu byacu.”
Yongeyeho ati: “Nzakorana n’ubuyobozi bwa Perezida Trump mu guha iterambare n’umutakano abaturage b’Abakarere kacu bakwiye”.