Miliyari 70 Frw zagenewe kwimura abatuye ahazubakwa urugomero rwa Nyabarongo II

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu bikorwa byo kwimura abaturage, ahazubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, rwitezweho gutanga Magawati 43.5 rukanarema ububiko bw’amazi bw’ikiyaga cya metero kibe miliyoni 800.

Ni urugomero ruzaba ari rumwe mu mishinga minini mu gihugu mu by’ingufu z’amashanyarazi, ubwikorezi bwo mu mazi, siporo, ubukerarugendo no kuhira imyaka, uzaba ubarizwa ku bilometero 67 bikora ku Turere twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi,Nyabihu, Ngororero na Musanze.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza Umuriro w’Amashyanyarazi (EDCL), Felix Gakuba, yavuze ko bamwe mu baturage bamaze kwishyurwa ndetse bakimurwa, mu gihe abandi bafite ibibazo by’ibyangombwa bituzuye basabwa kuzuza ibisabwa kugira ngo na bo bishyurwe.

Yagize ati: “Ku baturage bazagirwaho ingaruka n’ikiyaga cy’urugomero, imitungo yabo n’imibereho yabo biri gukusanyirizwa amakuru. Bazimurirwa mu midugudu igezweho izubakwa hafi y’aho bari basanzwe batuye kandi bahabwe ibikorwa remezo byose by’ibanze birimo amashuri n’ibigo nderabuzima.”

Yakomeje ashimangira ko abo baturage bazanabona inyungu mu bikorwa by’ubukungu bizakomoka kuri uru rugomero, byiyongera ku ngurane bazaba bahawe

Urukuta rw’urugomero ruri kubakwa hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba n’aka Gakenke mu Murenge wa Muhondo.

Biteganyijwe ko uruzi ruzavamo ruzaba rufite ubuso bwa kilometero kare zikabakaba 30, rufite ubujyakuzimu bwa metero 59 n’amazi y’ikiyaga arenga metero kibe zisaga miliyoni 800.

Uyu mushinga uzubaka urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga megawati 43.5 z’amashanyarazi, runuhire hegitari 20 000, kandi unafashe mu bworozi bw’amafi, ubwikorezi bwo mu mazi n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko ibizimurwaho birimo ubutaka n’inzu, bikaba biteganyijwe ko imiryango igera ku 3 400 ari yo izimurwa.

Ni umushinga witezweho guha akazi Abanyarwanda bagera ku 1000, aho iyo mirimo yo kurwubaka izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 320, hatabariwemo amafaranga yo kwimura abaturage.

Gakuba yagize ati: “Mu gihe cy’imvura ubwo urugomero ruzaba ruhangwa, amazi azajya agabanyuka ariko bidateza ikibazo, kuko bizakorwa mu gihe cy’imvura kandi mu gihe cy’amezi atanu, bityo nta kubura amazi kuzabaho.”

Yongeyeho ko buri gihe harebwa uko ingaruka mbi zagabanyuka ugereranyije n’inyungu z’umushinga.

Ati: “Hari uduce duto tuzagirwaho ingaruka n’urugomero, ariko turakorana n’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda kugira ngo hatagira ufite uruhushya rwo gucukura, uzabikora mu buryo butaribwo.”

Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubyaza amashanyarazi no kuyakwirakwiza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Higaniro Théoneste yasobanuye ko miliyari 70 Frw zagenewe kwimura abaturage zizakoreshwa mu kubishyura ingurane z’imitungo yabo no kubimura mu buryo bukwiye.

EDCL itangaza ko guhanga ikiyaga cy’amazi y’urugomero bizakorwa buhoro buhoro mu gihe cy’imvura, ku buryo nta bibazo bizabaho.

Mu mwaka wa 2020, u Rwanda n’u Bushinwa basinye amasezerano y’ubufatanye, aho Banki y’u Bushinwa China Exim Bank yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 308.9 (miliyoni 214 z’Amadolari) yo gufasha kubaka urugomero rwa Nyabarongo II.

Imirimo yo kubaka Urugomero npo gutegura ahazajya ikiyaga irarimbanyije
Hazahangwa ikiyaga gishya kizatanga ingufu z’amashanyarazi ku bwinshi
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II irarimbanyije
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE