Miliyari 7 Frw zashowe mu kugira u Rwanda icyitegererezo mu buvuzi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), batangije  umushinga wiswe “TRIBE-HUB” wa miliyari 7 na miliyoni 99 z’amafaranga y’u Rwanda (Amayero miliyoni 4.2) ugamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kuba icyitegererezo mu buvuzi rusange muri Afurika.

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu (2025-2028) watangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ukaba witezweho kongerera RBC ubushobozi mu nzego z’ingenzi zirimo gukora ubushakashatsi ku buzima rusange, iterambere ry’abakozi, ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga, gukurikirana no kwitegura no guhangana indwara n’ibyorezo.

Uretse gufasha u Rwanda, uzanatanga ubufasha mu bindi bihugu 10 bya Afurika, binyuze mu bufatanye bwa EU n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko uyu mushinga uje mu gihe nyacyo, uzafasha RBC kugera ku nshingano yahawe na Africa CDC, aho muri Mutarama 2025 yemejwe nk’Ikigo cy’Icyitegererezo cy’Akarere mu rwego rwo kongerera ubushobozi ibigo by’ibihugu bishinzwe ubuzima (NPHIs).

Yagize ati: “TRIBE-HUB izadufasha gutera imbere mu bushakashatsi, politiki z’ubuzima no kongerera ubushobozi urwego rw’ubuvuzi rusange. 

Izatwunganira kandi mu gushyira mu bikorwa Gahunda y’icyerekezo cy’ubuzima mu myaka 5 (HSSP V) no gutanga ubufasha bwa tekiniki ku bigo by’ubuzima byo mu Karere”.

Ku ruhande rwa EU, Ambasaderi Belen Calvo Uyarra yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu gihe cy’ibyorezo nka COVID-19, Mpox na Marburg, anemeza ko TRIBE-HUB izafasha guteza imbere sisitemu y’amakuru mu buvuzi n’ifatwa ry’imyanzuro rishingiye ku bushakashatsi.

Yegize ati: “U Rwanda rwagaragaje ubushobozi buhambaye mu guhangana n’ibyorezo. TRIBE-HUB izakomeza gufasha u Rwanda kugira Ikigo cy’Ubuzima gihamye kandi cyiteguye guhangana n’ibibazo by’ubuzima by’ahazaza”.

Uyu mushinga uzafasha kunoza igenzura ry’indwara, kwitegura ibihe bidasanzwe no gusubiza vuba ku byorezo, binyuze mu mahugurwa, guhererekanya ubumenyi n’ubufatanye hagati y’ibigo by’ubuzima bya Afurika.

Uretse uruhare mu Rwanda, TRIBE-HUB izagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cya Afurika cyo kugira sisitemu z’ubuvuzi zihambaye, zirambye kandi zihamye, hagamijwe kugera ku ntego y’ubuvuzi bwuzuye kuri bose.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko TRIBE HUB izafasha u Rwanda ku ntego zo guteza imbere ubuvuzi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE