Miliyari zisaga 132 Frw zizashorwa mu guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo

Mu myaka itandatu iri imbere biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere ubworozi bwa kijyambere bw’inka zitanga umukamo binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, (Rwanda Dairy Development Project/RDDP II)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Karere ka Bugesera hatangijwe icyiciro cya kabiri cyawo cy’agaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni 100, angana n’amafaranga y’u Rwanda 132 100 000.
Uwo mushinga uzamara imyaka itandatu (2024-2029) ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo ku borozi 175 000 bo mu Turere 27.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, yavuze ko RDDP 2 ari umushinga uzakomeza kubakira ku byagezweho muri RDDP 1.
Yagize ati: “Umushinga wa RDDP ya 2 uje wubakira ku biza byinshi byagezweho mu ya 1, iyi ya 2 izakorera mu Turere 27, uretse 3 two mu Mujyi wa mbere tuzakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi RDDP1 yageze ku borozi 100 000 ariko iya kabiri izagera ku borozi 175 000. Birumvikana ko iziyongera cyane ikagera hirya no hino mu gihugu.”
Yavuze kandi ko ku gaciro hari icyizere ko haziyongeraho andi madolari 25 mbere y’uko uyu mwaka urangira zikaba miliyoni 125 zizakoreshwa mu myaka 6.
Ku bijyanye n’icyo umushinga uje kurushaho kunoza, hagarutswe ku mbogamizi zari zikigaragaramo.
Ati: “Turacyaugifite imbogamizi umukamo twawubonaga ariko kugira ngo ugere ku nganda ucyujuje ubuziranenge, ugasanga hari igihe tutabigezeho kuko hari amata agera ku nganda ntiyakirwe kuko atujuje ibisabwa. Nka Minisiteri icyo dukora ni uko hazakomeza kongerera ubushobozi itwarwa ry’amata muri uyu mushinga. tuzongera ibicuba hanabemo kongera ubushobozi bw’aho akonjesherezwa mu gihe atari yagera ku ruganda, kugira ngo turusheho kunoza uruhererekane nyongeragaciro rukoresheje ibikonjesha.”
Mugabowakigeli Elias umufashamyumvire w’aborozi, umutubuzi w’ubwatsi, umworozi wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi avuga ko kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo abantu bagenda bahindura imyumvire, ariko ko mu ntangiriro bitari byoroshye.
Ati: “Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga RDDP, hahinduwe imyumvire , aborozi babikesha ubumenyi bahawe n’Umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP 1). Mbere basaga n’abafunze imitwe (bafite kode) y’ubworozi bwa gakondo dufite impungenge ko umuntu atashobora Korora inka zigezweho, zikitwa iz’Abanyaburayi, ariko uyu munsi birashoboka no mu Rwanda.”
Yongeyeho ati: “Mbere nororaga inka zikamwa litiro 2, ariko ubu mfite inka y’imvange ya jerise na firizone, iyo yabyaye ikamwa litiro 32. Mfite n’indi ya firizone ikamwa litiro 20-22. Nyuma yo kwiga, namenye gutera ubwatsi, gutubura ubwatsi, kubutunganya kubufunga, kubugabura bwumye no kubuvangira izindi mvange ngo bugire indyo nziza ku itungo.”
Undi mworozi witwa Kagimbura Theoneste Boniface wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, mu Mudugudu wa Kavumu yavuze ko ari umuhinzi mworozi utarazamuka ngo agere ku rwego yifuza, ariko umushinga RDDP 2 awitezeho byinshi.
Ati: “Nifuza ko nakorora inka z’umukamo nka jersi na frisone ubu umukamo ni muke kubera igihe cy’izuba. Iyo yabyaye mu gihe cyiza ikamwa litiro 15 haba mu zuba igakamwa litiro 8. Icyo teieteze kuri RDDP 2 ni ubumenyi, ubujyanama kuba twabona imbuto nziza z’ubwatsi n’icyororo cyiza. “
Uturere 3 umushinga RDDP 2 utazakoreramo ni utwo mu Mujyi wa Kigali, two tuzubakwamo inganda, hakazakorerwamo ubucuruzi no gutunganya ibikomoka ku ruhererekanye nyongeragaciro rw’amata n’ibiyakomokaho.
Icyiciro cya 2 cya RDDP kizibanda cyane cyane mu guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo buhangana n’ihindagurika ry’ibihe himakazwa ikoranabuhanga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’amata n’ibiyakomokaho.
RDDP ni umushinga uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).



