Miliyari 11.25 Frw zatanzwe muri EjoHeza mu 2021-2022

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2021-2022, umusanzu wose watanzwe muri gahunda ya EjoHeza urenga miliyari 11.25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe mu mwaka wabanje umusanzu watanzwe wari miliyari 9.6 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu bikaba bivugwa ko umuhigo weshejwe ku kigero cya 16% y’intego yari iteganyijwe.
Akarere ka Gakenke ni ko hahize utundi Turere twose kaza ku mwanya wa mbere, n’umusanzu ungana na miliyoni 642.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntego ya miliyoni 375 kari kihaye yeshejwe ku kigero cya 171%
Akarere ka kabiri muri dutanu twaje mu myanya y’imbere ni aka Nyamasheke n’umusanzu ungana na miliyoni 630.9 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego ya miliyoni 375.
Ako Karere kesheje umuhigo ku kigero cya 168% nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RSSB.
Akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa gatatu n’umusanzu ungana na miliyoni 529.4 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntego ya miliyoni 375, aho kesheje umuhigo ku kigero cya 141%.
Akarere ka Rusizi ni ko kaje ku mwanya wa kane n’umusanzu ungana na miliyoni 520.1 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntego ya miliyoni 375 aho kesheje umuhigo ku kigero cya 139%.
Akarere ka Rubavu ni ko kaje ku mwanya wa gatanu n’umusanzu ungana na miliyoni 498.2 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego ya miliyoni 375, aho kesheje umuhigo ku kigero cya 133% y’intego yari iteganyijwe.
