Milele ya Element yujuje abayirebye barenga miliyoni mu minsi icumi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya umuziki mu Rwanda (Producer) Fred Robinson Mugisha uzwi nka Element Eleeeh, yashimiye abakunzi be kubw’urukundo bakiranye indirimbo ye nshya Milele. 

Yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma yo kubona ko indirimbo aherutse gushyira ahagaragara yise Milele yujuje abayirebye berenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi icumi gusa.

Muri butumwa yageneye abakunzi be ndetse n’itsinda ry’abamufashije gukora Milele yavuze ko atabasha kubona ishimwe rihwanye n’urukundo bamwereka.

Ati: “Sinabasha kubashimira ibihwanye n’urukundo munyereka, Views (soma viyuzi) miliyoni mu minsi icumi gusa ni umugisha! Tunywemo kuri buri wese uri mu itsinda ryagize uruhare mu itunganywa ry’indirimbo Milele.”

Ni inkuru yakiriwe neza n’abantu batandukanye ndetse bamwe mu byamamare bitandukanye batangira kumuha ubutumwa bwo kumwishimira 

Muneza Christopher uzwi nka Christopher yagize ati “Imana yabikoze.’”

Uwiyita deejayneptune yagize ati “Ishyuke muvandimwe.”

Uretse ibi byamamare hari n’abandi mu bakunzi ba Element bagaragaje ko iyo ndirimbo ibikwiye nkuko uwiyita Kanimba abivuga.

Ati: “Ishyuke muvandimwe iyi ndirimbo yuzuyemo ubuhanzi ndetse n’ubugeni irabikwiye.”

Ni indirimbo Element avuga ko ari yo yashoboye gukora mu njyana amaze imyaka ine atekereje yise AfroGako.

Ngo yavanze Gakondo ndetse na Afrobeat mu rwego rwo kwagura no gusangiza abantu uburyohe bw’injyana y’umuziki gakondo w’Abanyarwanda.

AfroGako ni injyana yateje impaka mu nkuru z’imyidagaduro mu Rwanda, kuko Element yavugaga ko ari we wayikoze ndetse na Sitidiyo (Studio) ya Country record yahoze akorera na yo ikavuga ko ari iyabo.

Mbere gato y’uko Element ashyira ahagaragara indirimbo Milele ni bwo yavuze ko mu bihe bya vuba Abanyarwanda bazamenya nyiri iyo njyana wa nyawe.

Uretse kuba indirimbo Milele yashyizwe ahagaragara tariki 3 Kamena 2023 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe, yishimiwe n’abarenga ibihumbi 40 ndetse ikaba imaze kugira n’ibitekerezo bisaga ibihumbi 3.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
BOSCUS says:
Kamena 14, 2024 at 4:24 pm

Ewan iyo ndirimbo🎤🥁🎸🎹ni nziza 🖼️ kbx 🎉🎉🎉🎉
Kandi iryoheye amatwi🎧

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE