Mighty Popo yahishyuye ko nta mpamvu abahanzi bashishura ibihangano

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Murigande Jacques wamamaye mu muziki nka Mighty Popo avuga ko hakiri inganzo, ntya mpamvu yatuma abahanzi bashishura ibihangano bya abagenzi babo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, ubwo yari mu kiganiro Sunday Night, abajijwe niba umuhanzi akwiye guterura igihangano cy’abandi agahinduramo ibintu bike akacyiyitirira.

Yagize ati: “Ntabwo Abanyarwanda twabuze isoko twavomaho ibyacu, umuhanzi ni wa wundi wumva iby’abandi kuko aba yiga. Kuba Abanyarwanda bakora injyana y’amapiano ni byiza kuko biragurisha ariko shyiramo akawe k’umwihariko, we gushishura iby’abandi.”

Uwo mugabo w’inzobere mu bijyanye n’umuziki akomeza avuga ko bidakwiye gukoporora.

Ati: “Umuhanzi ashobora kwigira ku bandi ariko gukoporora no kubishyiramo uko byakabaye, ibyo rwose ni ubujura kandi birahanirwa, ubundi icyemerewe gukopororwa ni ikintu kiri munsi y’amasegonda 10.”

Mighty Popo ni umuhanzi akaba ari na we uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, rizwi nka Nyundo rikorera mu Karere ka Muhanga.

Murigande Jacques wamamaye mu muziki nka Mighty Popo ni na we muyobozi w’ishuri ry’umuziki
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE