Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izagabanyuka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2022, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kugeza 30, mu Rwanda hateganyijwe ko imvura izagabanuka, hakazagwa imvura iri hagati ya milimetero 10 na 50.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu Turere twa Burera na Rubavu, mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Rutsiro no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’Iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo, Gakenke na Rusizi, mu burasirazuba bw’Uturere twa Karongi na Ngororero.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu.

Imvura iteganyijwe izaba iri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70).

Iminsi iteganyijwe kugwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi ine (4) iteganyijwe kuva taliki ya 27 kugeza mu mpera z’iki gice.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire n’amashyamba.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe by’Akarere ka Karongi naho igice kinini gisigaye cy’igihugu giteganyijwemo umuyaga nawo mwinshi ariko ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uretse íbice by’Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Ngoma, Bugesera, Kamonyi, Muhanga na Gakenke hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 32 mu Rwanda.

Mu karere ka Bugesera, mu bice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, íbice by’Uturere twa Ngoma, Rwamagana na Rusizi ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 32.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 29 giteganyijwe mu bice bisigaye by’Umujyi wa Kigali, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo uretse mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 24 na 27.

Mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, no mu ishyamba rya Gishwati ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 21.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Nzeri igice cya gatatu.

Hateganyijwe ingaruka ziterwa n’imvura n’umuyaga myinshi nko gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza, kugwa amashami n’amababi y’ibiti, n’izindi mpanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

Meteo Rwanda iragira inama abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo guhangana no gukumira ibiza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE