Meteo Rwanda ikeneye kongererwa ubushobozi igatangaza amakuru y’amezi 6

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda cyateye intambwe mu gufata ibipimo, kikava kuri sitasiyo zifata ibipimo 273 mu 2017 zikagera kuri 320 mu 2024, kiracyakeneye kongererwa ubushobozi ngo nibura gitangaze amakuru y’amezi 6.

Byagarutsweho ubwo Komisiyo yagezaga ku Badepite raporo ku mwanzuro w’Inteko Rusange wo gukurikirana uburyo lkigo cy’lgihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo RWanda) cyakuzuza inshingano zacyo.

Abadepite basobanura ko guha icyo kigo ubushobozi bw’imikorere bugifasha gutanga amakuru y’ubumenyi bw’ikirere nibura ageza ku mezi atandatu yakwifashishwa mu igenamigambi ry’lgihugu.

Kuri iyi ngingo, Komisiyo yavuze ko yaganiriye na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne abasobanurira imikorerere ya Meteo Rwanda uko itanga amakuru n’uruhare rwayo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.

Mu kongerera ubushobozi hakaba hatangwa amakuru kugeza ku mezi 6 

Yasobanuye ko Meteo Rwanda itangaza iteganyagihe hashingiwe ku ku bipimo mpuzamahanga harimo iry ‘amasaha 6, 12, umunsi 1, iry’iminsi 5, 7, 10, ukwezi n’iry’igihembwe, ayo makurui agafasha inzego zitandukanye, umuhanda wa kilometero 4 ujya kuri radar ya Maranyundo n’ibindi.

Ikindi hongerewe ubushobozi bw’ikoranabuhanga, hongerewe umubare w’abakozi baranabahugura, abaterankunga bavuye kuri 3 mu 2017 bagera ku 9 mu 2024.

Hanagaragajwe imbogamizi zirimo kuba imiterere ya Meteo Rwanda itorohereza abakozi kuzuza inshingano zose nkuko zisabwa, bakaba bakeneye sitati yihariye kuko bakora amasaha 24/24 buri munsi bigatuma abakozi bagenda bitewe n’amasaha menshi bakora.

Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ibidukikije akaba yaratangarije Komisiyo  ko batangiye kugirana ibiganiro na Minisiteri ibishinzwe (MIFOTRA).

Ikindi cyashyirwamo imbaraga ni uko icyo kigo cyakorera ahagutse kandi hajyanye n’igihe, gushyiraho ishami ryihariye rikoresha amakuru y’ubumenyi bw’ikirere ku buhinzi n’ubworozi, ikoreshwa rya Smart mu kongera icyizere cy’amakuru atangazwa n’iteganyagihe akaburira abaturage ari amakuru y’ingano y’imvura, umuyaga, igihembwe cy’imvura nke, kongerera abakozi ubushobozi cyane cyane ba injenyeri mu bya radar.

Kuba imikorere ya Meteo Rwanda itanga amakuru ikagira n’uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri gahunda y’Iterambere, bigaragaza ko hakenewe kugira ibinozwa hakagerwa ku gutanga amakuru mu mezi 6.

Hanatangwa amakuru ku iteganyagihe ry’ibihe bizaza n’ay’imiterere ya buri mwaka kandi hazakomeza kuyongerera ubushobozi ngo icyerekeyezo igihugu kihaye kigerweho.

Mu kunoza imikorere harimo kuba hashyirwaho ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi bw’ikirere ku rwego rw’igihugu, n’ibikoresho bigezweho.

Harimo gukorwa inyigo y’inyubako ya meteo iteganyijwe kubakwa i Maranyundo mu Karere ka Bugesera ndetse hakazanashyirwaho radar ya 2.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE