Mercy Chinwo yegukanye igihembo cy’umuramyi mwiza Israel Mbonyi atahira aho

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana wo muri Nigeria, Mercy Chinwo, yegukanye igihembo cy’umuramyi mwiza mu bihembo bya Trace Awards (Best Gospel Artist award), atsinze abarimo Israel Mbonyi.

Trace Awards ni irushanwa ritegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ry’itariki 26 Gashyantare 2025, mu birori byabereye mu gihugu cya Zanzibar.

Icyiciro cy’umuhanzi mwiza w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yari agihataniyemo n’abarimo Mercy Chinwo wahize abandi, Spirit of Praise 10 wo muri Afurika y’Epfo, KS Bloom wo muri Ivory Coast, Ada Ehi wo muri Nigeria hamwe na Bella Kombo wo muri Tanzania.

Mu bandi bahanzi begukanye ibihembo, barimo Diamond Platinumz wegukanye igihembo cyiswe Best Global African Artist, wahigitse abarimo Tyla, Fally Ipupa, Burna Boy n’abandi.

Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya AfroBeat wo muri Nigeria Rema, yatahanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male Artist).

Rema yatsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male Artist Awards)

Umuhanzikazi Tayla wo muri Afurika y’Epfo, yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza, ahigitse abarimo Ayra Starr, Tems, Yemi Alade n’abandi.

P. Priime – ‘MMS’ umwe mu batunganya imiziki, yegukanye igihembo cy’utunganya umuziki mwiza (Best Producer), Bien Aime wo muri Kenya yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, atsinze abarimo Diamond Platnumz (Tanzania), Joshua Baraka (Uganda) Harmonize (Tanzania) Zuchu n’abandi.

Bien Aime wo muri Kenya yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byinshi bitandukanye byahatanirwaga kuko byose hamwe byageraga kuri 24 muri iri rushanwa, harimo n’ibigaragaramo abahanzi bo ku yindi migabane nka International and Diaspora Awards.

Ni ibirori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie na Harmonize mu ndirimbo bitiriye Zanzibar, abana ba Sherrie Sliver n’abandi.

Ibyo birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda birimo Alliah Cool uzwi cyane muri Sinema, Bruce Melodie wanataramiye abitabiriye ibyo birori, Element Eleeh, Israel Mbonyi wahatanaga mu cyiciro cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, hamwe n’abandi.

Guhabwa amahirwe ku bahanzi bifuzaga guhatanira ibyo bihembo, byatangiye tariki 2 Mutarama 2025, bisozwa ku wa 15 Gashyantare 2025, aho amajwi afite 50% umuhanzi yayahabwaga n’abamutoye, hanyuma indi 50% akayihabwa n’abagize akanama nkemurampaka.

P. Prime yacyuye igihembo cy’utunganya imiziki mwiza (Best Producer)
Alliah Cool, Sherrie Silver mu bitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE