Menya uko abayisilamu bakiriye Mufti mushya

Bamwe mu bayisilamu bo mu Rwanda baravuga ko bishimiye ubuyobozi bushya bwatowe, by’umwihariko bagaragaza Mufti Sindayigaya Musa nk’inararibonye, ibyo bashingiraho bemeza ko azakemura ibibazo biri mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC).
Ngo bishimiye ibyo Sheikh Sindayigaya yavuze bizaranga ubuyobozi bwe, ari nayo mpamvu biteguye kumuba hafi kugira ngo bamufashe kubishyira mu bikorwa, bityo bateze imbere idini yabo n’Igihugu muri rusange nk’uko babisobanura.
Semucyo Muhammad ni umusilamu wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko bishimiye ubuyobozi bushya bitoreye cyane ko amatora yagenze neza mu bwisanzure.
Ati: “Twishimiye ko amatora yagenze neza mu mucyo, kandi mu bwisanzure, ikindi twishimiye ko Mufti yavuze ko ahaye ikaze umuntu wese uzaza kubanenga agamije kubaka, ndetse ko ubuyobozi bwe n’abo bafatanyije bazimakaza ubuyobozi bwemera kubazwa inshingano.”
Akomeza agira ati: “Ubuyobozi bushya twabwakiriye, turabwishimiye kandi twiteguye kubushyigikira mu gihe cyose bazumva yuko bagiye gukorera inyungu y’ubusilamu, abasilamu n’Abanyarwanda muri rusange.”
Uhiriwe Hassina ni umwe mu babanye na Sheikh Sindayigaya ari umuyobozi we, ubwo yari umuyobozi w’abagore ku musigiti w’i Remera (Mudrat), avuga ko Sheikh Sindayigaya asanzwe mu nshingano kandi afite ubumenyi n’ubunararibonye mu mikorere ye, bityo bizeye ko inshingano ze azazikora neza.

Ati: “Nabanje kubana na we mu nshingano ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali (RMC), nyuma aza guhindurirwa inshingano ashingwa ibijyanye n’imari ku rwego rw’Igihugu (RMC), aho hose nari nkiri mu nshigano, nkurikije uburyo muzi, uko akora kandi azi kuvuga ibintu byose ku murongo, azabishobora, cyane ko yari asanzwe mu nzego z’ubuyobozi.”
Yongeraho ati: “Yabanje kuba yungirije Mufti, agenda ahindurirwa inshingano bitewe n’uko inshingano ze yabaga yazikoze neza, ni ibintu amenyereye, byakwiyongeraho ko abifitiye n’ubumenyi kuba yaranize ibijyanye n’imiyoborere, ntekereza ko dukwiye kumusabira Imana ikazamushoboza.”
Nubwo hari abahamya ko Mufti watowe adafite ubushobozi bwo kuba azakora inshingano ze neza, Al Hadji Musoni Djafaar asanga bibeshya, kuko muri Isilamu bizera ko ubuyobozi bushyirwaho n’Imana.
Ati: “Nibahindure imyumvire bubahe umuyobozi ugiyeho, kubera ko Imana ni yo itanga ubuyobozi ku mpamvu yayo, ni ukuvuga ngo uyu ni we muyobozi twari dukwiriye muri iki gihe, Imana iramuduhaye, icyo dusabwa nk’abayisilamu ni ukumujya inyuma, tukamwumvira, tukamufasha mu bikorwa bya buri munsi byo kubaka iterambere ry’idini kandi tukamusabira ku Mana ngo izamushoboze kurangiza inshingano ze neza.”
Mufti Sindayigaya Musa mu ijambo rye yagejeje ku bayisilamu amaze gutorwa, yavuze ko ubuyobozi bwe buzibanda ku iterambere ry’Abayisilamu n’ubuyisilamu rigaragarira buri wese, binyujijwe mu mishinga mito n’iminini, ubumwe bw’abayisilamu ndetse n’ubuyobozi bushingiye ku kubazwa inshingano (Accountability), kuko ubuyobozi ari indagizo itangwa n’Imana ariko kandi bagomba no kumurikira abayisilamu ibyo bakoze.


