Menya ubutumwa bwihishe mu muhamurizo w’intore

Mu mbyino nyarwanda zikunze gukoreshwa mu birori bitandukanye zikizihiza abitabiriye ibirori, harimo umuhamirizo n’umurindi w’intore z’u Rwanda, bigatera ababirora kwizihirwa.
Muri iyi nkuru urasobanukirwa ibanga ryihishe inyuma y’umuhamirizo w’intore.
Iyo witegereje amatorero atandukanye ari mu ngamba ataramye mu birori, usanga abitabiriye ibirori bizihiwe cyane, byagera ku muhamirizo n’umurindi by’intore bakanezerwa.
Iyo uganiriye n’abahanga mu bijyanye n’umuco n’amateka bagusobanurira icyo umuhamirizo w’intore wabaga ugamije uretse kuba ukorwa mu birori.
Mu gushaka gusobanukirwa biruseho Imvaho Nshya yaganiriye na Kajuga Jerome Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO), asobanura ko ingabo zavaga ku rugamba zikajya kwiyereka umwami cyangwa umutware, bakamubwira uko batsinze umwanzi (Kuvuga amacumu)
Yagize ati: “Intore burya yari murumuna w’ingabo, iyo zabaga zitoza mu itorero, mu byo bitozaga bikomeye habagamo kurwanira Igihugu, ni yo mpamvu no mumuhamirizo wayo usanga ari urugamba, ni urugamba ubona ko iba yitwaje icumu n’umuheto n’ingabo.”

Yongeraho ati: “Ikaba yitwaje umutana urimo imyambi, buriya ni umusirikare w’Igihugu uvuye ku rugamba, ariko noneho bazaga kwiyereka umutware w’intore cyangwa Umwami bacyuye umuhigo, bakamumurikira ibyo bakuye ku rugamba (Iminyago banyaze umwanzi) biyasira, bivuga imyato hakiyongeramo n’ibitego byo kubabona basa nk’abarakaye bashinze iryinyo ku kindi, baba bari ku rugamba bivuze ko nta urwana urugamba aseka.”
Kajuga avuga ko amoko y’imihamirizo y’intore ari menshi kuko arenga 50, ariko kuri ubu intore zikaba zitarenza nibura imihamirizo 10.
Ati: “U Rwanda rwagize amateka ababaje ku buryo hari ibyagiye bizimira tureba, nk’ubu dufite ikibazo cyo kugaragaza imihamirizo dufite uyu munsi, twabaruye irenga 50, amazina yayo ariko intore z’uyu munsi zererekana itarenze 10.”
Abahanga mu by’amateka bagaragaza ko itorero rya Ruhanamirindi ryitwaga “Ishyaka”, ryiyerekeraga ibwami i Ngeri muri Nyaruguru, ahahoze urugo rw’Umwami Rwabugiri ndetse n’umuhungu we Mibambwe IV Rutarindwa, bategekanaga kuva mu 1889 kugeza mu 1895.
Ni kuri iyo ngoma ubukoroni bwaje, nyuma yaho ingabo n’itorero biracibwa, hasigara intore zihamiriza.
Bagaragaza ko Ruhanamirindi ari we wahimbye imihamirizo itanu ya mbere irimo Ingeri, Inganji, Indashyikirwa, Incamihigo hamwe n’Indege, hanyuma n’abandi bakagenda bongeraho.
Kajuga avuga ko igisobanuro cy’imihamirizo yose ari kimwe, kuko yose yabaga ikubiyemo inkuru z’uko urugamba rwagenze, iyo myiyereko ikamurikirwa umwami cyangwa umutware w’intore, ariko itandukanira ku mazina bitewe n’icyabaga cyatumye ihimbwa cyangwa n’abayihimbye.
