Menya uburyo bwiza bwo gushimira cyangwa kunenga uwaguhaye ifunguro bitabangamye

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Igihe cyose umuntu asoje kurya, uko asiga ikanya n’icyuma yarishije ku isahane bigira igisobanuro bitewe nuko arambika cyangwa atereka ikanya ye asoje ifunguro rye.

Abenshi nubwo bakunda kubikora ugasanga ushyize ikanya ye n’icyuma mu buryo runaka atabizi ariko biba bifite igisobanuro cyuko washimye cyangwa utanyuzwe n’uburyo wakiriwemo cyangwa n’amafunguro baguhaye.

Dore bumwe mu buryo bw’ukuntu ushobora gutanga ubutumwa ku  wakwakiriye kandi utavuze cyangwa uburyo  bamwe bakunda gusiga ikanya n’icyuma barishije ku meza n’igisobanuro cyabyo.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga E Times rubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde ibi ni bimwe mu buryo umuntu yakwifasha atanga ubutumwa haba kuri nyiri gutanga ubutumwa no ku mukozi ntihagire ubangamirwa ku mpande zombi

Uburyo bwa mbere

Uburyo bwa mbere ni uburyo ameza aba ateguye icyuma kiri iburyo, isahane hagati ikanya iba iri ibumoso, ushobora kwibaza impamvu bikorwa gutyo. Impamvu icyuma cyo kurisha kijya mu kuboko kw’iburyo ni uko kiba kiremereye kurusha ikanya kandi no kugikoresha bisaba imbaraga, kandi ukubuko kw’iburyo ni ko kagira imbaraga kurusha ukw’ibumoso.

Ibindi bisobanuro by’iyo nteguro ni uko biba bivuze ko witeguye kurya, uba  wemerewe kwiyarurira no gutangira gufungura.

Uburyo bwa kabiri

Uburyo bwa kabiri ni uburyo ikanya  iba iberetse n’icyuma ku buryo bireba hejuru byose kandi biteganye bisobanuye ko uba utarasoza kurya, ufashe akanya ko kuruhukamo cyangwa kwereka uwakwakiriye ko ushaka kwiyongera. Aha icyuma kiba kiri iburyo, ikanya iri ibumoso.

Uburyo bwa gatatu

Uburyo bwa gatatu icyuma n’ikanya bimera nkibikoze umusaraba, ibi bisonbanura ko ushaka indi sahane ya kabiri ariko iriho ibiryo cyangwa ko witeguye kujya kwiyongera, ariko ho ntamwanya ucamo n I ikimenyetso kugira ngo uwakwakire ataba yayandurura cyangwa hakagira uyanduza. Icyuma kiba kiri hasi ikanya hejuru

Uburyo bwa kane

Uburyo bwa kane ni ugufata icyuma n’ikanya biringaniye bireba mu cyerekezo kimwe mu ruhande rw’iburyo bisobanuye ko biryoshye. Aha icyuma kiba kiri ku ruhande urya yicayemo ikanya iri rugu yacyo.

Uburyo bwa gatanu

Uburyo bwa gatanu, iyo usoje gufungura ugafata icyuma cyawe n’ikanya wakoresheje, ikanya n’icyuma biteganye kandi bireba hejuru bisobanuye ko wasoje gufungura.

Uburyo bwa gatandatu

Ubundi buryo ni ukuba wasiga ikanya ku isahani ireba hasi byaba biri kumwe n’icyuma cyangwa ntacyo, bisobanuye ko uba uzagaruka ubabera umukiliya nanone.

Uburyo bwa karindwi

Uburyo bwa karindwi ni uburyo bwo gufata icyuma ukakinjiza muri twa twenge tw’ikanya bisobanuye ko uba utishimiye ifunguro wahawe, mu mvugo nziza ukoresha ugaragaza ko utakunze ifunguro cyangwa imitegurire yaryo.

UWAMALIYA Cecile

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE