Menya iby’ingenzi byafasha abantu kwirinda indwara zitandura

Indwara zitandura ziri mu zihitana abantu benshi ku Isi, aho miliyoni 41 bicwa nazo bingana na 74% ku mwaka, ariko kandi hari ibyafasha abantu kwirinda izo ndwara harimo kwirinda kunywa itabi, kwirinda kunywa inzoga, gufata indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.
Prof Joseph Mucumbitsi uhagarariye Ishyirahamwe ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, asobanura ko indwara zitandura zikunze kugaragara harimo kanseri, indwara z’umutima, diyabete n’indwara z’ubuhumekero kandi ko abantu bashobora kuzirinda birinda ibyazitiza umurindi.
Asobanura ko indwara zitandura ari indwara za karande, zidakunda gukira ndetse umuntu akaba atayanduza undi.
Mu kuzirinda bisaba ko abantu bitwararika bakirinda kunywa itabi n’inzoga kuko biri mu biteza ibyago byo kuba umuntu yarwara indwara zitandura.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ihuriro ry’Imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCDs Alliance), Mbarushimana Alphonse avuga ko mu bushakashatsi bakoze mu 2022 na 2023 hagaragaye ko ibitera indwara zitandura biri ku bwiganze buri hejuru.
Itabi kuba ryifitemo uburozi bwa nicotine, bituma rigira ingaruka zirimo kuba ryateza indwara zitandura kandi ikibi cyaryo ni uko binagira ingaruka ku muntu utarinywa, bimugeraho mu mwuka ahumeka rikaba rigira uruhare mu kwangiza ibihaha.

Yagize ati: “Ibijyanye n’ibitera indwara zitandura harimo ikoreshwa ry’itabi, inzoga aho ikoreshwa ry’itabi riri kuri 5,4% naho ibijyanye n’inzoga biri 43,4%.
Kuba umuntu anywa inzoga cyane kandi ntanakore siporo ashobora kurwara indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/HWO) ritangaza ko itabi rifite uruhare mu guhitana abantu basaga miliyoni 8 ku Isi ku mwaka harimo n’ababa barihumetse.
OMS ikomeza igaragaza ko ku mwaka abagera kuri miliyoni 3 z’abapfa banywa inzoga muri bo ½ bahitanwa n’indwara zitandura harimo kanseri.
Kudakora siporo mu buryo buhoraho binyuze mu myitozo ngororamubiri bigafasha gutwika ibinure, bigatwika isukari, byafasha mu guhangana n’indwara zitandura.

Mu gihe nta myitozo ngororamubiri ikozwe bishobora kuba imvano y’indwara zitandura. Imibare itangazwa na OMS igaragaza ko ku mwaka, abagera ku 830 000 bapfa kubera imyitozo ngororamubiri idahagije.
Indyo itaboneye nayo igira uruhare mu gutera indwara zidakira, kuko hari abarya ibiryo birenze ibyo umubiri ukeneye bikabaviramo umubyibuho ukabije, uteza indwara zitandura
Umuyobozi w’Urugaga rw’Inzobere mu miriremu Rwanda, Kamanzi Private agaragaza ko imirire itaboneye igira uruhare mu gutera indwara zitandura.
Yagize ati: “Imirire itaboneye yashyirwa mu byiciro 2 harimo kuba intungamubiri zikenewe zituzuye, n’imirire ifite intungamubiri zirengeje izo umubiri ukeneye.”
Yongeyeho ati: “Igwingira biterwa n’impamvu zitandukanye, ni imirire idashyitse kuko akenera ibimutera imbaraga, ibyubaka umubiri, imyungungugu ngo imisemburo ye ikomere, uturemangingo. Iyo umwana atabibonye akiri muto agakura yarigeze kugwingira, iyo akuze n’ubundi aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura kuko umubiri utubatse ubwirinzi buhagije.”
Kamanzi akomeza asobanura ko kuba izo ndwara zisa n’aho ziyongera bishobora kuba bituruka ku kuba abantu bagenda barushaho gusobanukirwa n’ububi bw’indwara bakipimisha
Ati: “Kuba bigaragara ko umubare w’abarwara indwara zitandura uzamuka ni uko abantu batangiye kumenya ko zihari bakipimisha zikagaragara kuko mbere zari zitaragaragara nk’ikibazo. Indwara z’umutima, iza kanseri, iza diyabete n’iz’ubuhumekero. […..] Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore mu Mujyi wa Kigali 35% bafite umubyibuho ukabije kandi 44% y’imfu ziba zabaye zifite aho zihurira n’indwara zitandura.”

Yakomeje avuga ko atari indwara z’inzaduka zisa n’aho zijyana n’iterambere mu myaka ishize bakoraga imirimo y’imbaraga nko guhinga, kwasa inkwi, gukora ingendo n’amaguru, badakoresha amavuta, barya ibyo bejeje none ubu bajya mu masoko ya kijyambere bakarya ibintu bitandukanye.
Ikindi kandi avuga ko bishoboka ko mbere zicaga abantu bakavuga ko ari amarozi, ariko ni indwara zahozeho na mbere ubuvuzi butaratera imbere ngo abantu bisuzumishe.

I
habujules says:
Gashyantare 12, 2025 at 8:14 pmDufite Umuryango bita AHO ugamije kumenyekanisha izo ndwara zitandura NCDs mwadufasha kwinjira mu rugaga?