Menya ibanga Ruti Joel yari asangiye na Bravan ryatumye ibihangano byabo bikundwa

Umuhanzi Ruti Joel yahishuye ko ibanga yari asangiye na nyakwigendera Yvan Bravan ryatumye indirimbo zabo ziri mu njyana gakondo zikundwa n’urubyiruko, bakazibyina kandi bakazishimira.
Ubusanzwe urubyiruko rutungwa agatoki mu bijyanye no gukunda injyana z’ahandi bakirengagiza gakondo bafata nk’injyana y’abakuze.
Ubwo yari mu kiganiro Ruti Joel, yavuze ko igitera indirimbo ze gukundwa n’ingeri zose z’abantu biterwa n’umugambi yari afitanye na nyakwigendera Yvan Bravan bari inshuti z’akadasohoka.
Yagize ati: “Ikintu twakoze ni umugambi wanjye na Bravan, kuko yari avuye muri ‘Prix Découvertes’ kandi ni ibintu twaganiraga buri gihe, iyo twaganiraga ibintu bitari iby’u Rwanda twabyitaga ibinyamusozi, nanjye iyo ngiye gukora indirimbo igezweho ni ko mbyita barabizi abo dukorana, ndababwira ngo reka dukore ikinyamusozi kimwe turebe niba twagitagatifuza. Kugitagatifuza ni ugushyiramo ikinyarwanda, agahita ambwira (Bravan), ati mfite Album y’inyamusozi ubwo yabaga ambwira ‘Twaje Album’.”
[…] ngiye kurakarira, nti ‘yirakarire nyine tuyitagatifuze’ yari afite n’ukuntu yari azi kuririmba R&B bikomeye cyane, akaba ari n’umuntu wari uzi kujya mu Kinyarwanda akagumana umwimerere we nka Nkongi uko ari, ngira ngo mwamwumvise mu Mararo, Zarwaniyinka.
Nanjye nkaba ndi umuntu ufite ijwi rya Kinyarwanda waryihebeye, ariko nshobora no kuririmba ibyo bizungu ariko sinte umwihariko akaba ari byo twari twakoze n’ubu ngubu ibyo kureshya akaba ari akazi twari twarigabanyije nkamubwira nti wowe urajya muri ibyo binyamusozi ubitagatifuze njye ndajya mu bya Kinyarwanda kuko Album ‘Musomandera’ na we yayikozeho.”
Ruti Joel avuga ko we na Bravan bahisemo gukora indirimbo muri ubwo buryo bise kureshya kugira ngo bakundishe abana bavutse mu 2000 kuzamura umuco hamwe n’injyana gakondo, kuko abenshi bazi ko gukunda injyana gakondo atari ubusirimu.
Ati: “Nazanye Ikinyarwanda cyuzuye ariko ngicuranga nk’umuhungu w’iki gihe, hanyuma we agakora icyo twise kureshya (gukurura) kuko sinatinya kubivuga abana b’ubu ngubu bavutse muri za 2005 ntabwo ari umwana ni ikindi kintu utamenya, kubera ko bari kure y’umuco cyane, turavuga tuti reka tureshye abo bato.”
Uyu muhanzi avuga ko yashegeshwe no kubura Yvan Bravan kuko abari babazi batekerezaga ko atazabasha gukomeza umuziki atamufite, ariko igihango n’imigambi bari bafitiye n’injyana gakondo, byamuhaye imbaraga arahaguruka kuko yumvaga ko agomba gukora n’aha Bravan.
Ruti avuga ko abakiri bato bakwiye kwiga umwihariko w’iwabo, iby’ahandi bakabyigana, kuko n’ubundi batabimenya ngo barushe ba nyirabyo, ariko bamenye gakondo yabo neza, bakamenya n’izo njyana zindi, nibura baba bafite ibyo bazi ab’ahandi batazi.
